Rwanda: Bane mu bari bagize Guverinoma ntibagarutse mu Nshya; kubera iki?
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abagize Guverinoma nshya n’abandi bayobozi, babiri mu Baminisitiri ntibagarukamo n’Abanyamabanga ba Leta babiri nabo ntibibona ku rutonde; mu gihe abandi bose basozanije Manda na Perezida wa Repubulika bagaruwe mu nshingano zabo.
Ibi ni ibyagaragaye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, aho rigaragaza ko abayobozi Umukuru w’igihugu yashyizeho ari Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Mu mpinduka zigaragara muri Guverinoma nshya, ni nk’aho Bwana Prudence Sebahizi yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), asimbuye Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome wari kuri uwo mwanya kuva tariki 30 Nyakanga 2022; mu gihe Bwana Richard Nyirishema yagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju wari kuri uwo mwanya kuva tariki 04 Ugushyingo 2019; wari umaze igihe yibasiwe cyane cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ibitagenda muri siporo y'u Rwanda.
Undi winjiye muri Guverinoma nshya ni Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) itari ifite Minisitiri, dore ko Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wayiyoboraga yirukanywe kuri uwo mwanya tariki 25 Nyakanga 2024, ayimazemo ukwezi kumwe n’iminsi 13.
Ni mu gihe kandi Solina Nyirahabimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi Mategeko, ndetse na Dr Claudine Uwera wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibidukikije, nabo batagarutse kuko iyi myanya itagaragara muri Guverinoma nshya.
Indi mpinduka yakozwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) aho Dr. Doris Uwicyeza Picard yagizwe Umuyobozi Mukuru w’urwo rwego asimbuye Dr.Usta Kaitesi wari kuri uwo mwanya kuva tariki 29 Nyakanga 2019.
Ubwo yari mu muhango wo kurahiza Minisitiri w’Intebe ndetse n’Abadepite tariki 14 Kanama 2024, Perezida Kagame yanenze abayobozi barangaranye abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi, aho umusaruro wababoranye kubera kubura isoko ukabateza igihombo, ibiri mu nshingano za MINICOM.
Ni mu gihe kandi icyo gihe mu byo yagarutseho, Umukuru w’igihugu yananenze akajagari kagaragara mu madini n’amatorero, mu gihe mu myaka yashize yari yarasabye ko gacika, ndetse hakabaho kugenzura cyane niba abahabwa ibyangombwa byo gushinga insengero baba bujuje ibisabwa; dore ko asanga bamwe mu bashinga izo nsengero usanga bagamije gusahura abaturage; aho ibyo kugenzura izo nsengero bikaba biri mu nshingano za RGB.
Ifoto y'Abaminisitiri binjiye muri Guverinoma:
- Minisitiri Prudence Sebahizi (MINICOM)
- Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka (MIFOTRA)
- Minisitiri Richard Nyirishema (MINISPORTS)
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!