Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Perezida Kagame wagiranye ibiganiro na Guterres wa UN, yanakiriye intumwa ya mugenzi we wa Angola

Perezida Kagame wagiranye ibiganiro na Guterres wa UN, yanakiriye intumwa ya mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, António Tete, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola uri mu ruzinduko mu Rwanda, mu gihe yanatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza n'umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC.


Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko Minisitiri Tete yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, Bwana João Lourenço, muri iki gihe uyoboye Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR).


Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Tete, nyuma y’aho Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu itangazo washyize ahagaragara, binyuze kuri Perezida wa AU akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, hamwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharahira Demokarasi ya Congo (RDC).


Aba bayobozi kandi basabye ko haba ibiganiro ku ntambara yubuye hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za RDC (FARDC), yatumye icyo gihugu kirushaho kwikoma u Rwanda, kikirukana Ambasaderi warwo.


Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, nibwo kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega yamenyeshejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula ko afite amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bw’iki gihugu, nk’umwanzuro wafashwe nyuma y’uko umwuka mubi ukomeje gufata indi ntera hagati y’ibihugu byombi.


Umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi Karega ku butaka bwa Congo, wafatiwe mu nama nkuru ya gisirikare yabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, iyobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.


Ibaruwa yahawe Ambasaderi Karega, bivugwa ko ari nayo yahawe Alice Kimpembe Bamba wari ‘Chargé d’Affaires’ wa RDC mu Rwanda, amenyeshwa ko agomba kuba asubiye i Kinshasa.


Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres


Perezida Paul Kagame kandi avuga ko yagiranye ikiganiro cyiza kuri telephone n'umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, ahakomeje imirwano hagati y'ingabo za leta n'umutwe w'inyeshyamba wa M23.


Mu butumwa yanyujije kuri Twitter Perezida Kagame yagize ati:

“Mu masaha make ashize, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru wa UN[UNSG] ku makimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC. Uburyo n'ubushobozi bwo guhosha no gucyemura ibibazo ngo hagerwe ku musozo unyuze mu mahoro ari ahacu ho kubakira ku muhate w'i Nairobi, Luanda n'undi muhate w'amahanga. Ni ahacu kwiyemeza kuwushyira mu bikorwa."


Ni mu gihe RDC ishinja u Rwanda ko ari rwo rutera inkunga umutwe wa M23, ukomeje guhangana na FARDC, ndetse ko no ku rugamba ari u Rwanda rurimo kurwana mu izina rya M23; ni ibirego ariko u Rwanda rwakomeje kwamagana, ruvuga ko nta shingiro bifite, kuko ibibazo by’uyu mutwe bireba RDC ari nayo igomba kubikemura, nk’uko bigaragarira mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ku cyumweru, inenga icyemezo cya Congo cyo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega.

 

Perezida Kagame wagiranye ibiganiro na Guterres wa UN, yanakiriye intumwa ya mugenzi we wa Angola
Perezida Kagame wagiranye ibiganiro na Guterres wa UN, yanakiriye intumwa ya mugenzi we wa Angola
Perezida Kagame wagiranye ibiganiro na Guterres wa UN, yanakiriye intumwa ya mugenzi we wa Angola

Comment / Reply From