Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Kuleba w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, hanasinywa amasezerano

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Kuleba w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, hanasinywa amasezerano

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Volodomyr Zelensky, mu gihe mbere y’aho gato u Rwanda na Ukraine basinye amasezerano y’ubutwererane mu bya Politiki.

Ni mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yagiriraga mu Rwanda tariki 25 Gicurasi 2023.

Perezida Kagame na Minisitiri Kuleba baganiriye ku ntambara iri muri Ukraine, n’uburyo buhari bwatangijwe bwo gushyigikira inzira z’amahoro mu kurangiza aya makimbirane.

U Rwanda na Ukraine basinye amasezerano y’ubutwererane mu bya Politiki.

Mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame, Minisitiri Kuleba na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki hagati y’u Rwanda na Ukraine.

Ni mu gihe kandi Minisitiri Dmytro Kuleba, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yerekwa ibice birugize ndetse asobanurirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994; aho yafashe umwanya yunamira ndetse ashyira indabo ku mva, ahashyinguye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dmytro Kuleba yageze mu Rwanda nyuma y’aho ku wa Gatatu yari muri Ethiopia, aho yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Comores uyoboye uyu muryango, Azali Assoumani; ni mu ruzinduko mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika aho yarutangiriye muri Maroc mu rwego rwo kurushaho kubyiyegereza muri iki gihe Igihugu cye gihanganye n’u Burusiya mu ntambara ndetse no gushyigikira Perezida Volodomyr Zelensky.

Andi mafoto:

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Kuleba w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, hanasinywa amasezerano
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Kuleba w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, hanasinywa amasezerano
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Kuleba w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, hanasinywa amasezerano

Comment / Reply From