Dark Mode
  • Thursday, 14 November 2024

Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda, ashimira ba Perezida João Lourenço na Ruto by’umwihariko

Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda, ashimira ba Perezida João  Lourenço  na Ruto by’umwihariko

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko amahoro mu karere ari ingenzi by’umwihariko ku Rwanda, ashimira Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola na Perezida William Kipchirchir Samoei Arap Ruto wa Kenya by’umwihariko ku byo bakomeje gukora.

Ibi Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri ikiCyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, yarahiraga ku mugaragaro kongera kuyobora u Rwanda, muri manda y’imyaka itanu.

Ni umuhango waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo imbyino n’akarasisi ka Gisirikare na Polisi; witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Abakuru b’ibihugu 22, Aba-Visi Perezida 4, ba Minisitiri b’intebe 2, ba Perezida b’Inteko zishinga Amategeko 2, Abayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’iy’uturere 5, Abahoze ari Abakuru b’ibihugu 3, Abayoboye intumwa z’ibihugu byabo batandukanye, ndetse n’Abanyarwanda benshi n’inshuti z’u Rwanda.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bamugiriye icyizere cyo kongera kuyobora igihugu.

Ati:

”Icyingenzi muri byose turi hamwe, turi kumwe, turi kumwe kandi ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munakinshyigikiramo. Mwampaye amahirwe y’icyo cyizere, yo kubakorera no gukorera hamwe ibyo twifuza byose tuzageraho.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye abakuru b’ibihugu n’abandi bashyitsi baturutse hirya no hino baje kwifatanya n’u Rwanda agira ati:

“Kuba muri hano kuri uyu munsi w’ingenzi, bifite icyo bisobanuye kandi ni ibyo gushimwa cyane. Twishimiye by’umwihariko abakuru b’ibihugu bose baje kwifatanya natwe cyangwa abohereje intumwa. Abenshi muri mwe, mwaherekeje igihugu cyacu n’abaturage bacu muri uru rugendo rw’imyaka 30 yo kongera kwiyubaka.”

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko ashyize imbere amahoro by’umwihariko mu Karere.

Ati:

“Amahoro mu karere ni ikintu cy’ingenzi ku Rwanda. Gusa yarabuze by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo ariko amahoro ntabwo yatangwa n’umuntu uturutse ahandi kabone n’ubwo yaba ari igihangange gute mu gihe igice kirebwa kidakoze ibikenewe.”

Perezida wa Repubulika yavuze ko mu gihe ibyo byaba bidakozwe n’ubuhuza bukorwa n’abayobozi b’Akarere butagerwaho uko bukwiye; anaboneraho gushimira Perezida João Lourenço wa Angola na Perezida Wiliam Ruto wa Kenya ku bw’umusanzu wabo.

Yagize ati:

“Ndashaka gushimira Perezida wa Angola, João Lourenço na Perezida William Ruto byumwihariko ku bintu byose bakoze kandi bakomeje gukora.”

Perezida Kagame yatsinze amatora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, Dr Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0,50%, mu gihe Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0,32%.

Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda, ashimira ba Perezida João  Lourenço  na Ruto by’umwihariko
Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda, ashimira ba Perezida João  Lourenço  na Ruto by’umwihariko
Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda, ashimira ba Perezida João  Lourenço  na Ruto by’umwihariko
Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda, ashimira ba Perezida João  Lourenço  na Ruto by’umwihariko
Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda, ashimira ba Perezida João  Lourenço  na Ruto by’umwihariko
Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda, ashimira ba Perezida João  Lourenço  na Ruto by’umwihariko

Comment / Reply From