Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Rwanda: Abadepite barahiye banabona ubuyobozi bushya, Perezida Kagame abasaba kutirebaho no kutiremereza

Rwanda: Abadepite barahiye banabona ubuyobozi bushya, Perezida Kagame abasaba kutirebaho no kutiremereza

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro z'Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko; abasaba kutirebaho no kutiremereza.

Ni umuhango wabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, ubimburirwa no kurahira kwa Minisitiri w'intebe, Dr Edouard Ngirente uherutse kongera kugirira icyizere na Perezida Kagame.

Nyuma yo kurahira kw'Abadepite 80, hakurikiyeho igikorwa cyo gutora abagize ibiro by'Inteko, amatora yasize Hon Kazarwa Gertrude atorewe kuba Perezida w'iyi Nteko muri Manda y'imyaka 5 ku majwi 73 atsinze Hon Nizeyimana Pie wagize amajwi 5.

Hon Sheikh Mussa Fazil Harerimana wari umukandida rukumbi, yatorewe kuba Visi Perezida ushinzwe ubuyobozi n'imari mu gihe kandi Hon Uwineza Beline yatorewe kuba Visi Perezida ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yasabye Abadepite batowe bamaze kurahira gushyira umuturage ku isonga, bakirinda kwirebaho no kwiremereza.

Ati: 

"Iby'imihango yo kurahira n'ibindi birimo bijya ku ruhande, igisigaye ni ugushyiraho Abaminisitiri mu minsi mike iri imbere; igikurikiraho ni akazi... Ako kazi rero dukorera Abanyarwanda tugomba kukanoza uko bishoboka kose."

Yakomeje agira ati:

"Nta na rimwe rero bijya byera ngo de! Hari utuntu abantu baba bakwiye gusubira inyuma bagakosora, ariko ntibivuze ko tugomba guhora muri ibyo byo gusubira inyuma. Tugomba guhindura amateka mabi yacu Abanyarwanda, tugahindura imiyoborere ikarushaho kuba myiza."

Yongeyeho ati:

Abatorewe kuyobora n'abajyaho mu bundi buryo buteganijwe ntibajyaho ngo babanze birebeho bo ubwabo. Inyungu z'ibikorwa ntidukwiye kwirebaho ubwacu n'ubwo natwe zitugeraho. Abo dukorera mbere na mbere ni Abanyarwanda. Akenshi bisa n'aho ari umuco utajya uranduka burundu, ikintu cy'imyanya, imyanya...mukitwa VIPs, amikoro make y'igihugu akabanza gukemura ibibazo by'aba VIP kimwe no kwiremereza; ni umuco mubi mpora mbivuga kandi ukwiye gucika."

Perezida Kagame yabasabye kandi kugira imikoranire n'izindi nzego kuko ikigamijwe ari ugukorera Abanyarwanda, asoza abifuriza imirimo myiza.

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda barahiye, bafite Manda y'imyaka itanu (2024-2029); aho abagore bayifitemo ubwiganze kuko bangana na 63.75% mu gihe abagabo ari 38.25% by'abayigize.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:

Rwanda: Abadepite barahiye banabona ubuyobozi bushya, Perezida Kagame abasaba kutirebaho no kutiremereza
Rwanda: Abadepite barahiye banabona ubuyobozi bushya, Perezida Kagame abasaba kutirebaho no kutiremereza
Rwanda: Abadepite barahiye banabona ubuyobozi bushya, Perezida Kagame abasaba kutirebaho no kutiremereza
Rwanda: Abadepite barahiye banabona ubuyobozi bushya, Perezida Kagame abasaba kutirebaho no kutiremereza
Rwanda: Abadepite barahiye banabona ubuyobozi bushya, Perezida Kagame abasaba kutirebaho no kutiremereza
Rwanda: Abadepite barahiye banabona ubuyobozi bushya, Perezida Kagame abasaba kutirebaho no kutiremereza
Rwanda: Abadepite barahiye banabona ubuyobozi bushya, Perezida Kagame abasaba kutirebaho no kutiremereza
Rwanda: Abadepite barahiye banabona ubuyobozi bushya, Perezida Kagame abasaba kutirebaho no kutiremereza

Comment / Reply From