Dark Mode
  • Thursday, 14 November 2024

Ngarambe Francois ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi

Ngarambe Francois ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi

Ku Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023, mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n’Isabukuru yayo y’imyaka 35, habaye amatora y’ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango, Perezida Kagame atorerwa gukomeza kuba Chairman, yungirijwe na Uwimana Consolée, naho Gasamagera Wellars atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru.

Ni amatora yakozwe hatangwa abakandida kuri buri mwanya, abatora bakandika amazina y’abo batora, usibye abakandida 20 batanzwe n’Inama Nkuru y’Urubyiruko aho muri bo hatowemo 10 bagomba guhagararira urubyiruko, aho inteko itora yari igizwe n’abanyamuryango 2,102.

Ku mwanya wa Chairman cyangwa Perezida w’Umuryango, hatowe Perezida Paul Kagame watowe n’abanyamuryango 2,099 bingana n’amajwi 99,8%, mu gihe Sheikh Abdul Karim Harerimana bari bahanganye yatowe n’abanyamuryango batatu bingana n’amajwi 0,02%.

Ku mwanya wa Vice Chairman cyangwa Visi Perezida, hatowe Consolée Uwimana wagize amajwi 92,5% bingana n’abanyamuryango 1945 bamushyigikiye, atsinda Eric Gishoma we watowe n’abanyamuryango 147 bingana na 6,9%; Uwimana akaba yasimbuye Bavizamo Christophe wari umaze imyaka 21 kuri uyu mwanya.

Ni mu gihe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, hatowe Gasamagera Wellars agize amajwi 1899 bingana na 90,3%, mu gihe Depite Bakundufite Christine bari bahanganye yatowe n’abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20; bityo Gasamagera asimbura Muzehe Ngarambe Francois kuva mu mwaka w’2002.

Abatowe bose manda yabo izamara imyaka itanu.

Ngarambe Francois ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi
Ngarambe Francois ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi
Ngarambe Francois ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi
Ngarambe Francois ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi
Ngarambe Francois ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi

Comment / Reply From