Dark Mode
  • Thursday, 09 May 2024

Rwanda: 1000 Hills Events igiye gutanga ibihembo ku bateza imbere abafite ubumuga

Rwanda: 1000 Hills Events igiye gutanga ibihembo ku bateza imbere abafite ubumuga

Ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Urugaga rw’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS), GIZ n’abandi; 1000 Hills Events irimo gutegura gahunda yo gushimira binyuze mu gutanga ibihembo bizahabwa abantu ku giti cyabo, ibigo n’inzego zinyuranye zigira uruhare mu guteza imbere abafite ubumuga binyuze mu gukorana no kubakorera ibintu binyuranye.


Ni ibihembo byiswe ‘Rwanda Disability Inclusion Awards 2023’, aho Umuyobozi Mukuru wa 1000 Hills Events, Nathan Offodox Ntaganzwa yavuze ko icyiciro cy’abafite ubumuga hari aho bahezwa muri gahunda z’iterambere, n’ubwo hari n’abarenze iyo myumvire bakemera gukorana n’abafite ubumuga cyangwa se babafasha mu buryo bunyuranye bwo kwisanga mu gukora nk’abandi bose.


Avuga ku cyabateye gutegura ‘Rwanda Disability Inclusion Awards 2023’, mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira 2023, Nathan Offodox Ntaganzwa yavuze ko ari igitekerezo bagize bagamije ko abafite ubumuga biyumvamo ukudahezwa mu muryango mugari nk’uko inyito y’ibi bihembo ibivuga.


Yakomeje agira ati:

 

“Intego nyamukuru ni ukugira ngo dushishikarize abikorera ko badakwiriye guheza abafite ubumuga. Leta ifite ibyo ikora ariko na twe nk’abikorera hari ibyo twakora ngo tuyishyigikire. Tuzahemba n’ibigo bifasha Leta muri gahunda yo kudaheza abafite ubumuga kugira ngo n’abandi babonereho. Bifite inyungu nyinshi harimo no gufasha abafite ubumuga kwitinyuka bagahanga akazi mu gihe bashyigikiwe kandi sosiyete nziza ni izamukiye rimwe.”


Ni mu gihe Twagirimana Eugene ushinzwe guhuza ibikorwa, ubuvugizi n’ubushakashatsi muri NUDOR, yavuze ko mu gutegura iki gikorwa bashingiye kuri gahunda ya Leta yo guteza imbere abanyarwanda bose, hatagize uhezwa, dore ko icyifuzo cyabo ari uko abafite ubumuga batahezwa muri gahunda zitandukanye.


Ati:

 

“Itegeko nshinga ry’igihugu rishimangira ko abanayrwanda bose bangana nta muntu wagakwiye kuba asigara inyuma.Kudasigara inyuma ntabwo byagombye biri ku magambo gusa,byagombye kuba bigaragara mu bikorwa.Niyo mpamvu n’igihugu cyacu gifite gahunda y’iterambere rirambye,NST1,ariko twumva hari icyiciro kindi kizatekerezwaho ariko iri hame ry’uko hari usigara inyuma rigenda rigaruka cyane,hakibandwa ku kijyanye no guhanga akazi no gukora akazi.”


Twagirimana yakomeje avuga ko ibi bihembo ari igikorwa cyiza cyo guha agaciro abantu bazirikanye gukorana n’abafite ubumuga aho gushyira imbere inyungu ziheza uruhande rumwe, ndetse ko gishimangira ihame ryo kutagira usigazwa inyuma kuko afite ubumuga, ko bizafasha umuryago mugari by’umwihariko abikorera kumva ko ubumuga budakuraho ubushobozi bw’ufite ubumuga kandi guhabwa amahirwe nk’ay’abandi bose mu kazi ari uburenganzira bwabo.


Biteganyijwe ko hazashimirwa ibyiciro bitandukanye bigera kuri 21birimo ibijyanye n’uburezi, ubuzima, amabanki, abantu babaye indashyikirwa, abakora mu bigo bya leta, imiryango itari iya leta, Akarere kagize uruhare mu guteza imbere abafite ubumuga, abafite ubumuga bafite impano n’ibindi byiciro nk’umunyamakuru n’igitangazamakuru kivugira abafite ubumuga kurusha abandi; aho bazifashisha amatora ku ibi byiciro byose azaba afite 30% mu gihe abakemurampaka(jugdes) bazaba bafite 70%.


Iki gikorwa kinakubiyemo ubukangurambaga giteganyijwe gusozwa tariki ya 1 Ukuboza 2023, gisozanywe n’icyumweru cyahariwe abafite ubumuga kizaba cyatangiye kuri 27 Ugushyingo 2023 kirimo ibikorwa bitandukanye bishimangira umunsi ngarukamwaka mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uzizihizwa tariki ya 3 Ukuboza 2023.

 

Byinshi kuri iki gikorwa wabikurikira hano>>> https://rwandawomenmagazine.rw/

 

Rwanda: 1000 Hills Events igiye gutanga ibihembo ku bateza imbere abafite ubumuga
Rwanda: 1000 Hills Events igiye gutanga ibihembo ku bateza imbere abafite ubumuga

Comment / Reply From