Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Rwamagana: Mutesi Zubeda w’imyaka 22 yapfiriye mu cyumba cy’amasengesho

Rwamagana: Mutesi Zubeda w’imyaka 22 yapfiriye mu cyumba cy’amasengesho

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 24 Kanama 2023, mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, havuzwe urupfu rw’umugore witwa Mutesi Zubeda w’imyaka 22, waguye mu cyumba cy’amasengesho mu rugo rw’umuturage.


Ku murongo wa telephone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, yahamije aya makuru, agira ati:

 

"Nibyo koko umugore witwa Mutesi Zubeda yaguye mu masengesho barimo mu cyumba mu rugo rw’umuturage, mu Kagari ka Akinyambo Umudugudu wa Rugarama. Barimo basenga babona amanutse buhoro buhoro agwa hasi, bagira ngo n’isereri nyuma basanga yashizemo umwuka.”


Gitifu Muhamya yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, kugira ngo ukorerwe isuzumwa, anavuga ko amakuru yahawe y’iki cyumba, ari uko cyaje ubwo nyiri urugo yari arwaye abantu bakajya baza kumusengera, nyuma akize bakomeza kujya baza kuhasengera, ariko atari urusengero rwemewe n’amategeko.


Nyuma y’urwo rupfu rutunguranye, inzego zirimo Polisi na RIB zahise zihagera mu rwego rw’iperereza; aho abaturage barimo n’ab’aho nyakwigendera yakodeshaga bemeje ko nta kibazo bari bamuziho, ndetse ko yagiye gusenga ari muzima babona afite imbaraga, aho ngo banabanje kubyina ibyo bita igisirimba.


Gitifu Muhamya yasabye abaturage kujya bitwararika mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga.


Ati:

 

"Turabasaba kumenya ko amateraniro atamenyeshejwe ubuyobozi atemewe n’amategeko kandi twabibwiye n’abo twasanze mu rugo basengeragamo. Gusenga bibera mu nsengero n’ahandi hamenyeshejwe ubuyobozi."


Ikindi Muhamya abwira abaturage kwitwararika ni mu gihe babonye umuntu ugize ikibazo cy’ubuzima, haba mu rusengero cyangwa mu isoko aho ari ho hose, bakwiye kwihutira kujya bamenyesha inzego z’ubuzima.


Bivugwa ko Nyakwigendera Mutesi Zubeda yaje gutura ku Muyumbu ashaka imibereho, dore ko ubusanzwe avuka mu Karere ka Kamonyi ari naho umuryango we uherereye, mu gihe yitabye Imana asize umwana w’imyaka itatu.

 

Comment / Reply From