Rwamagana: GAD yasize imiryango 374 isezeranye, handikwa abana 2032
Kuri iki cyumweru tariki ya 25/09/2022 mu Mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana hasojwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire (Gender Accountability Day-GAD), aho muri iki cyumweru hasezeranye imiryango 374 byemewe n’amategeko, ndetse abana 2032 bandikwa mu irangamimerere.
Ni icyumweru cyari gifite Insanganyamatsiko igira iti: "Ihame ry'uburinganire,imbarutso y'imiyoborere myiza n'iterambere rirambye'', cyateguwe ku bufafanye bw'Intara y'Iburasiraziba, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu(Gender Monitoring Office-GMO) n'Uturere.
Ku rwego rw'Akarere ka Rwamagana, ubu bukagurambaga bwasorejwe mu Murenge wa Muyumbu, aho Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Madame Umutoni Jeanne ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere bifatanyije n'abaturage bo muri uyu Murenge.
Mu bikorwa byakozwe mu Murenge wa Muyumbu, harimo gusezeranya imiryango igera kuri 50 y’ababanaga mu buryo butemewe n'amategeko, horojwe inka 2 n'amatungo magufi arimo ihene n'intama ku Miryango yasezeranyijwe itishoboye, haremerwa kandi umwe mu bangavu wabyariye iwabo aho yahawe Matera.
Mbere yo guseraranya iyo miryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muyumbu, Bwana Bahati Bonny yabanje kubaganiriza ku mategeko mbonezamubano, abasaba kubana neza mu mahoro birinda amakimbirane yo mu ngo, ahubwo bafatanye kwiteza imbere.
Ni mu gihe mu ijambo Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Madame Umutoni Jeanne, yagejeje ku bitabiriye, yashimiye imiryango yasezeranye ndetse n'abitabiriye igikorwa, yibutsa abasezeranye ko bagomba kuzuzanya kandi nta wasimbura undi mu nshingano, ahubwo ababwira ko icya mbere ari ugushyira hamwe mu bikorwa biteza imbere umuryango.
Muri iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire (Gender Accountability Day-GAD) mu Karere ka Rwamagana, hasezeranye imiryango 374 ku buryo bwemewe n'amategeko, ni mu gihe kandi cyasize abana 2032 banditswe mu irangamimerere; barimo abana b’abakobwa 1059, ndetse n’ab’abahungu 973.
Andi mafoto yaranze iki gikorwa ku Muyumbu:
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!