Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Ruhango: Umupolisikazi yatemwe n’abagizi ba nabi banamutwara ibyo yari afite

Ruhango: Umupolisikazi yatemwe n’abagizi ba nabi banamutwara ibyo yari afite

Ku wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022 ahagana saa Moya z'umugoroba, umupolisi witwa Mukeshimana Claudine yatezwe n’abagizi ba nabi ubwo yari mu nzira atashye yambaye imyenda isanzwe ya gisivile, bamutema mu mutwe no ku kaboko.


Ibi ni ibyabereye mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yavuze ko uwo Mupolisi ubwo yari atashye ku mugoroba yahuye n’umuturanyi we witwa Renzaho Emmanuel ari ku igare, arivaho bagenda baganira, bageze mu Mudugudu wa Rusororo bahura n’abantu batatu bashaka kubambura, bagerageje kwihagararaho bahita batema Mukeshimana mu mutwe no ku kaboko arakomereka cyane, naho Renzaho bamuhirika munsi y’inzira akomereka akaboko.


Gitifu Mutabazi yakomeje avuga ko bamaze kumutema banamwambuye telefone n’agasakoshi yari afite, naho Renzaho na we bamutwara telephone; anavuga ko kuri ubu Mukeshimana ari kuvurirwa ku Bitaro bya Kabgayi, mu gihe Renzaho yavuriwe ku kigo nderabuzima ahita ataha.


Kugeza ubu ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha, ubuyobozi n’abaturage, hari gushakishwa abo bagizi ba nabi kugira ngo babiryozwe; ni mu gihe mu Karere ka Ruhango hamaze igihe havugwa abagizi ba nabi bitwaza intwaro gakondo bagategera abantu mu nzira, bagamije kubambura.

 

Comment / Reply From