Dark Mode
  • Monday, 20 May 2024

Rugby: Lions de Fer yatsinzwe yegukanye shampiyona; ikipe y’igihugu igiye guhamagarwa

Rugby: Lions de Fer yatsinzwe yegukanye shampiyona; ikipe y’igihugu igiye guhamagarwa

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023, hasojwe shampiyona y’umukino wa Rugby mu bagabo, aho n’ubwo yatakaje umukino wa nyuma, ikipe ya Lions de Fer yegukanye igikombe cy’uyu mwaka wa 2022/2023; mu gihe hagiye guhamagarwa ikipe y'igihugu.

Lion de Fer yahawe igikombe nyuma y’umukino wayihuje n’ikipe ya Kigali Sharks ku kibuga cyo kuri Croix Rouge ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali; umukino warangiye Kigali Sharks itsinze Lions de Fer amanota 18 kuri 17, gusa ibi ntacyo byigeze bihindura ku rutonde rwa Shampiyona, kuko Lions de Fer yari yaramaze kucyegukana.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Umutoza wa Lions de Fer, Kamali Vincent, yavuze kwegukana iki gikombe bitari byoroshye.

Yagize ati:

“Kwegukana iki gikombe ntago byari byoroshye, abakeba nabo ntibatworoheye kuko buri mukino twakinaga wabaga umeze nk’uwa nyuma. Ntabwo nabona ibyishimo ntewe no kwegukana Shampiyona twikurikiranya; amakipe twari duhanganye yari akomeye, ariko kwegukana igikombe bivuze ko twari dukomeye kuyarusha.”

Umutoza Kamali yavuze kandi ko nyuma yo kwegukana igikombe biteze ko umwaka w’imikino utaha utazaborohera, bityo ko bagiye kuwitegura bakina imikino mpuzamahanga, aho ngo bitegura guhura n’amwe mu makipe akina muri Shampiyona ya Uganda, mu rwego rwo kurushaho gutyaza abakinnyi.

Ni mu gihe agaruka ku byaranze uyu mwaka w’imikino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse yashimye uburyo amakipe yawitwayemo by’umwihariko ku rwego yagaragaje.

Ati:

“Ni ku nshuro ya mbere hakinwaga shampiyona amakipe akina mu buryo bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura, kandi byagenze neza. Uretse ibi kandi, niyo shampiyona ya mbere Komite yacu yari iteguye kuko nyuma yo gutorwa twahise dukomwa mu nkokora na Covid-19."

Kamanda kandi yanagarutse ku ikipe y’igihugu y’uyu mukino igiye gutoranwa, aho mu minsi ya vuba izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Ati:

“Bamwe mu bakinnyi bahize abandi bazatoranywa n’umutoza w’ikipe y’Igihugu, mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti u Rwanda ruzakina n’u Burundi, nta gihindutse ukazabera mu Karere ka Huye.”

Uretse ikipe y’igihugu, Kamanda yanavuze ko bagiye gutegura indi mikino y’abakinnyi barindwi, ndetse n’imikino y’abana kuko hari imikino ihuza amashuri yo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA) iteganijwe kubera mu Rwanda, bityo ko abo bakinnyi bagomba gukina imikino myinshi kugira ngo barusheho kwitegura iyo FEASSSA.

Umwaka w’imikino 2022/2023 watangiye muri Nzeri umwaka ushize wa 2022, witabirwa n’amakipe arimo Lions de Fer RFC, Thousand Hills RFC, Muhanga Thunders RFC, Kigali Sharks RFC, Resilience RFC na Kamonyi Pumas RFC; ni mu gihe ikipe ya Lions de Fer yegukanye shampiyona yahawe Igikombe na Sheke y’ibihumbi 500 Frw, ikurikirwa na Thousand Hills yahembwe ibihumbi 300 Frw na Muhanga Thunders yahembwe ibihumbi 200 Frw.

Amafoto:

Comment / Reply From