Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

RIB yataye muri yombi umugabo n’uwamutumye kumwicira abantu

RIB yataye muri yombi umugabo n’uwamutumye kumwicira abantu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe runafunga abantu babiri bafitanye isano n’ubwicanyi bwabereye mu Karere ka Gisagara, mu cyumweru gishize.


RIB ivuga ko abafashwe ari uwitwa Habimana Jean Felix ukekwaho kwica Nyirabavakure Vestine na Tuyihorane Jean bo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, ubwicanyi bwabaye tariki 12 Gicurasi 2023; inafata kandi Hagenimana Candida bikekwa ko ari we watumye Habimana kwica bariya bantu, kubera amakimbirane bari bafitanye na we ashingiye ku mitungo.


Bombi bafashwe tariki 13 Gicurasi 2023, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro n’iya Kacyiru, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


RIB ivuga ko umuntu wese uvutsa ubuzima undi ari icyaha cy’ubugome gihanwa bikomeye n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, inibutsa abaturage ko ntawemerewe kwihanira, ko mu gihe havutse amakimbirane hagati y’abantu, basabwa kwegera inzego z’ubutabera, kugira ngo zibakiranure.


Byagenze gute ngo aba bantu bicwe?


Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyanditse ko Nyakwigendera Nyirabavakure Vestine yari umukecuru ufite imyaka 65, akaba yaricanywe n’umwana we Tuyihorane Jean w’imyaka 21; ubwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Sagahungu, Akagari ka Cyamukuza, mu murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara.


Ukekwaho kwica bariya bantu, avuga ko bamubangamiraga, bagatuma adahabwa umugabane w’isambu Sekuru yamuhaye.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Theogene, yabwiye Umuseke ko umuhungu witwa Habimana, Nyakwigendera Nyirabavakure Vestine yari abereye Nyinawabo, ngo yari yaje kumusura ari kumwe n’undi muntu, Nyirabavakure arabacumbikira, bukeye basanga Nyirabavakure Vestine n’umuhungu we bishwe, kandi bariya bari bamusuye bagiye.


Nsanzimana yakomeje avuga ko basaba abaturage kwandika imyirondoro y’abashyitsi kuko biri mu byatumye abakekwaho buriya bugizi bwa nabi bafatwa.

 

Comment / Reply From