Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda ni muntu ki?

Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda ni muntu ki?

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya n’abandi bayobozi batandukanye, barimo na Bwana Sebahizi Prudence wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM).


Itangazo rishyiraho Guverinoma nshya ya 2024-2029 rigaragaza ko igizwe n’abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta icyenda; aho muri Minisiteri eshatu zahawe abaminisitiri bashya, harimo na Bwana Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), asimbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari kuri uwo mwanya muri Nyakanga 2022.

 

Bwana Prudence Sebahizi w’imyaka 46 y’amavuko, wavukiye mu Murenge wa Rukomo w'Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru; ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana babiri, akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Iterambere Mpuzamahanga ‘International Development Policy’ yakuye muri Kaminuza Nkuru ya Seoul muri Korea y’Epfo.

 

Prudence Sebahizi wahawe kuyobora MINICOM asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu mpuzamahanga ndetse afite n’uburambe mu bijyanye no kwihuza kw’Akarere no kugena amabwiriza agenga ibihugu bikagize, aho afite inararibonye y’imyaka irenga 20.


Mu bihe bitandukanye, Sebahizi yakoze imirimo mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera, akaba ari mu bari mu biganiro byaharuye inzira yo kwinjira k’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu 2006 ruza kwinjiramo muri Nyakanga 2007; aho yanatanze ubujyanama kuri Guverinoma y’u Rwanda ku kwihuza kwarwo n’Akarere.


Sebahizi yakoze mu mirimo ya Leta mu myaka irenga 10 aho yabaye Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe gukurikirana ibiganiro by’ubucuruzi mpuzamahanga no kwihuza n’Akarere, anagira uruhare mu kugena ibigomba gushingirwaho mu ishyirwaho ry’Isoko rihuriweho rya EAC; aho mu bujyanama yatangaga, yakoranye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ibiro bya Perezida wa Repubulika ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.


Sebahizi yabaye Umuhuzabikorwa wo ku Rwego rw’Igihugu w’Ihuriro ry’Imiryango yigenga yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, East African Civil Society Organizations’ Forum (EACSOF), hagati ya 2012 – 2014.


Yanahawe ishimwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC kubera umusanzu we wubakiye ku bujyanama yatanze mu ishyirwaho ry’Isoko rihuriweho n’ibihugu bigize uyu Muryango.


Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi yabarizwaga muri Ghana aho yari Umuyobozi akaba n’Umuhuzabikorwa mu Bunyamabanga bw’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA).


Mu nshingano ze, kuva muri Kanama 2016, Sebahizi yabaye Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki ku Munyamabanga Mukuru n’ibigo bikorana na AfCFTA hagamijwe guhuza imikorere n’imikoranire yabyo.


Ni mu gihe kuva mu 2015 hatangiye gutegurwa amasezerano ya AFCTA, Sebahizi yayoboye itsinda ry’inzobere zitanga ubufasha mu bya tekiniki, hagamijwe guha imbaraga imikorere ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), kugira ngo urusheho gukora no kugera ku ntego zawo.

 

Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda ni muntu ki?
Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda ni muntu ki?

Comment / Reply From