Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Major General Innocent Kabandana

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Major General Innocent Kabandana

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera Major General Innocent Kabandana wari umaze iminsi ayoboye ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ariko akaba yari aherutse gusimburwa.


Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda, impamvu yatumye Perezida Kagame yazamuye Major General Innocent Kabandana akamuha ipeti rya Lieutenant General, ni akazi uyu musirikari w’u Rwanda yari amazemo iminsi mu kugarura amahoro i Cabo Delgado, aho yari ayoboye ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro no kurwanya ibyihebe byari bimaze imyaka igera kuri itanu zarigaruriye iyo Ntara iri mu Majyaruguru ya Mozambique.


Lieutenant General Innocent Kabandana ni umwe mu basirikare batangiye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, ndetse banahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; akaba yari amaze igihe kingana n’umwaka ayoboye ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho ari nawe watangiranye nazo guhera tariki 09 Nyakanga 2021, ni mu gihe yari aherutse gusimburwa kuri izi nshingano tariki 23 Kanama 2022 na Major General Nkubito Eugene.

 

Lieutenant General Innocent Kabandana wahoze ayoboye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, akaba yaranigeze uyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda(Rwandan Special Forces), afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza(Masters) mu Miyoborere y’Ubucuruzi(Business Administration) yakuye muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma (Oklahoma Christian University) muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Major General Innocent Kabandana
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Major General Innocent Kabandana
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Major General Innocent Kabandana

Comment / Reply From