Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Perezida Kagame yashwishurije abashoye amafaranga mu gihingwa cya Shia Seeds

Perezida Kagame yashwishurije abashoye amafaranga mu gihingwa cya Shia Seeds

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta nkunga izava muri Leta ijya gufasha abashoye amafaranga mu gihingwa cya Shia Seeds, ahubwo ko we abona bakwiye gufungwa, bakajya gukemurirayo ibyo bibazo.


Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yatangizaga inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuri ya 18, irimo kubera i Kigali, aho yari imaze imyaka igera kuri itatu itaba kubera icyorezo cya Covid-19, dore ko yaherukaga kuba mu mwaka w’2019.


Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu abantu bajyamo bya za tombola bikabatesha umutwe, byamara kubamerana nabi bagasubira inyuma ngo bafashwe bararengana; akibaza uko umuntu ajya mu bintu by’ubujura yarangiza ngo arashaka ko Leta imufasha.


Agaruka by’umwihariko ku kibazo cya Shia Seeds kimaze iminsi kivugwa, aho abashoye amafaranga muri iki gihingwa bahombye asaga Miliyari 27 z’amafaranga y’u Rwanda, Perezida Kagame yagize ati:

 

“Shia Seeds ni ibiki? Ibintu mwagiyemo ni ibiki? Ukabisangamo abayobozi bose, abo bayobozi mwicaye aha murabizi ko mubirimo, mukajya mu bintu by’ubujura, biriya erega ni nk’ubujura; wowe wabaho na tombola, ubuzima bwawe urashaka kubushyira muri tombola ni nko kuvuga ngo ndaramuka cyangwa sindamuka…. muba muri bazima? Ngibyo biri mu mu Baminisitiri, mu ba Jenerali mu Gisirikare, mu Bapolisi….; mwamara guhomba mukaza ngo murashaka gufasha abaturage, ayo mafaranga iyo muyabaha se niba mushaka gufasha abaturage.”


Yakomeje abasaba kugenda buhoro ntibashake gukira bya tombola aho bumva ko niba ufite Miliyoni 10 uzitanga bakaguha 20, abasaba ahubwo kuyakoresha bakunguka bisanzwe gake gake kugera bazigezeho, abibitsa ko ibyo bijyana no kuba na ya yandi 10 wari ufite ashobora kubura; abwira Minisitiri w’Intebe ko nta nkunga ashaka kumva yagiye muri ibyo.


Ati:

“Prime Minister [Minisitiri w’Intebe], nta fund[inkunga], sinzumve umuntu wakoze nk’ibyo, erega bamwe ni nabo bafata ibyemezo bavuga ngo barashaka gufasha abaturage kandi barimo kwifasha. Ntihazagire n’ifaranga ry’igihugu na rimwe nzumva ryagiye muri ibyo ngibyo. Ifaranga ry’igihugu rijye rijya gufasha abagerageza gukora ntabwo ari abantu ba tombola.”


Asoza kuri iki kibazo, Perezida Kagame yavuze ko ahubwo abantu ba tombola bakwiye kujya muri 1930[Gereza ya Nyarugenge yahindutse Igororero rya Mageragere], yaba ari uwabishutse abantu, yaba ari uwabigiyemo, avuga ko bose bakwiriye kujya aho ngaho bagahurirayo bakabikemura; anaboneraho kongera gusaba abayobozi kwisubiraho.


Ni mu gihe RBA yigeze gutangaza ko bamwe mu bishyuza ari abahinzi batanze umusaruro w’igihingwa cya Chia Seeds cyatangiye guhingwa mu Rwanda mu 2019, ndetse n’abashoyemo imari kugira ngo Kompanyi ya Akenes and Kernels ibahingire bajye bahabwa inyungu; aho umusaruro babonye iyi kompanyi yagombaga kubishyura amafaranga 3000 ku kilo.


Muri Mutarama uyu mwaka, abahinzi bavugaga ko hashize umwaka bari mu gihirahiro kuko umusaruro batanze batawishyuwe abandi umusaruro ukaba wari ukiri mu ngo zabo, ni mu gihe hari n’abandi baturage barenga 1000 bagiranye amasezerano na Akenes and Kernels bemeranya ko bayiha amafaranga ikazajya ibahingira, ikazajya ibungukira, gusa biza kurangira nta nyungu babonye, ndetse n’amafaranga bashoye batayasubijwe.


Kugeza ubu, ibi byiciro byose birishyuza iyi Kompanyi ya Akenes and Kernels asaga miliyari 27z’amafaranga y’u Rwanda.

Comment / Reply From