Dark Mode
  • Saturday, 09 November 2024

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri hanatorwa Biro ya Komite Nyobozi; abasaba kwirinda inzira z'ubusamo

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri hanatorwa Biro ya Komite Nyobozi; abasaba kwirinda inzira z'ubusamo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri hanatorwa Biro ya Komite Nyobozi ya Sena iyobowe na Seneteri Dr Karinda François Xavier wongeye kugirirwa icyizere; abizeza ubufatanye n'ubwuzuzanye ariko abasaba kwirinda inzira z'ubusamo.

Ni umuhango wabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, uyoborwa na Perezida Kagame, aharahiye Abasenateri 20 muri 26 bagize manda ya kane ya Sena barimo 4 bashyizweho na Perezida wa Repubulika, 12 batowe mu Ntara n'Umujyi wa Kigali, 2 bo muri Kaminuza n'amashuri makuru na 2 bo mu Mitwe ya politiki yemewe, mu gihe abandi batandatu manda zabo zitari zakarangiye.

Nyuma yo kurahira, habayeho gutora abagize Biro ya Komite Nyobozi ya Sena, aho Senateri Dr Karinda François Xavier wari Perezida wa Sena irangije manda yongeye gutorwa n'amajwi 25/26, Senateri Nyirahabimana Solina atorerwa kuba Visi Perezida ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ku majwi 22/26, mu gihe Senateri Mukabaramba Alvera yatorewe umwanya wa Visi Perezida ushinzwe Imari n'abakozi.

Nyuma yo kurahirira inshingano zo kuyobora Sena y'u Rwanda, Dr Karinda François Xavier yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yongeye kumugirira amugira Umusenateri muri manda ya kane, anamwizeza ko atazagitatira kandi ko indahiro amaze kurahira atazaca ukubiri nayo.

Perezida wa Sena yakomeje ashimira Abasenateri bagenzi be bamutoye, abizeza ubufatanye n'ubwubahane mu mirimo no mu nshingano bose bamaze kurahirira; anavuga ko Sena yatoranijwe koko, kuko igizwe n'abantu bakoze imirimo itandukanye bafite ubumenyi n'ubunararibonye bitandukanye, bityo yizeza Perezida wa Repubulika ko bose bashyize hamwe bazaharanira kugeza ku Banyarwanda ibyo babatezeho.

Avuga ku mikorere igiye kumuranga, Perezida wa Sena yagize ati:

"Nzashyira imbere ubufatanye no kujya inama, nzashyira imbere gufatanya n'inzego zitandukanye zigize igihugu cyacu, kugira ngo gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere ishobore kugera ku ntego zayo. Nzifashisha kugisha inama, kujya inama no gutega amatwi ibyifuzo n'ibibazo by'abaturage, kugira ngo Sena izashobore kuzuza inshingano zayo, izashobore gukemura ibibazo bikomereye igihugu cyacu."

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abatowe bemeye inshingano, abizeza ubufatanye.

Ati:

"Reka nshimire Perezida wa Sena na ba Visi Perezida izi nshingano batorewe kandi bemeye. Ndabizi ko aho baturutse mu zindi nshingano bakoreraga gihugu cyacu nta gushidikanya ko imirimo bayumva n'uburemere bwayo. Icya ngombwa ni ugusezeranya aba bayobozi na Sena ubwayo ko hazaba ubufatanye, ubwuzuzanye kuko imirimo dufite imbere ari myinshi kandi ifite uburemere."

Umukuru w'igihugu yasabye abantu bajya bagenzurwa mu byo bakora, ariko asaba inzego zitandukanye kwirinda kunyura iy'ubusamo.

Yagize ati:

"Ari Sena n'izindi nzego navuze kutagira usigara inyuma ariko nanone mvuga ikintu cyo gukurikirana ibyo dukora, ibyo Abanyarwanda bifuza kwirinda kunyura inzira z'ubusamo mu bikorwa bimwe cyangwa abantu bamwe. Dushaka ngo abantu bakore neza banyuze mu mucyo biganisha ku nyungu z'Abanyarwanda." 

Abasenateri 20 barahiye baje biyongera kuri batandatu bari bagifite manda zabo barimo bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika ari bo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Kanziza Epihanie na Dr Twahirwa André, hakaba n'abandi babiri batangwa n'Imitwe ya politiki yemewe ari bo Mugisha Alex na Murangwa Ndangiza Hadidja.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri hanatorwa Biro ya Komite Nyobozi; abasaba kwirinda inzira z'ubusamo
Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri hanatorwa Biro ya Komite Nyobozi; abasaba kwirinda inzira z'ubusamo
Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri hanatorwa Biro ya Komite Nyobozi; abasaba kwirinda inzira z'ubusamo
Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri hanatorwa Biro ya Komite Nyobozi; abasaba kwirinda inzira z'ubusamo
Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri hanatorwa Biro ya Komite Nyobozi; abasaba kwirinda inzira z'ubusamo
Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri hanatorwa Biro ya Komite Nyobozi; abasaba kwirinda inzira z'ubusamo
Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri hanatorwa Biro ya Komite Nyobozi; abasaba kwirinda inzira z'ubusamo

Comment / Reply From