Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Ntibisanzwe: Jama areka ibiryo bisanzwe akirira, amabuye amatafari, amakara n’imicanga!

Ntibisanzwe: Jama areka ibiryo bisanzwe akirira, amabuye amatafari, amakara n’imicanga!

Umugabo witwa Jean Marie bakunze kwita Jama ukomoka muri Congo, arya amatafari, amakara n’imicanga, akavuga ko bimurinda inzara, kandi bikaba ari ibyo kurya biboneka mu buryo bworoshye, na cyane ko we ngo yumva ibyo kurya bisanzwe byaratakaje icyanga cyabyo cy’umwimerere wabyo.


Mu gihe hari abataka ko bicwa n’inzara, Jama Jean Marie wo muri Congo, we arya amabuye, amatafari, umucanga ndetse n’amakara nk’uko Kigalitoday nayo ibikesha ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya yabyanditse.


Bivugwa ko uwo mugabo nta burwayi bwo mu mutwe afite, cyangwa se ubundi ubwo ari ubwo bwose, gusa ngo yumva ibyo kurya bye akunda kandi abona mu buryo butamugoye ari ayo matafari, amakara ndetse n’imicanga, n’ubwo bitangaza abantu benshi iyo babibonye.


Jabo yagize ati:

 

"Ibi ni byo biryo byanjye nkunda, ibyo kurya bisanzwe byatakaje icyanga cyabyo cy’umwimerere wabyo, ni cyo gituma nkunda kurya umucanga, amakara ndetse n’amabuye. Nshobora no kugerageza kurya ibyo kurya bisanzwe, ariko ibyo nkunda cyane ni ibyo bitatu."


Iyo abo mu muryango we barimo kurya ibyo kurya bisanzwe, we ajya ukwe akarya ibyo biribwa bye akunda, kuko ibyo bindi bisanzwe biba byateguwe ku meza mu muryango we, ngo ntiyabigereranya n’uko ayo matafari cyangwa ibyo bindi arya bimuryohera.


Ati:

 

"Natangiye kurya amabuye kuva navuka. Inshuro nyinshi bagerageje kumbuza kurya amabuye, ariko kuko nayakundaga cyane bageze aho bararekera. Iyo mbiriye ndahaga, singorwa no gushaka ibindi biribwa, kuko ibyo nkunda kurya biraboneka ku buryo buhoraho."


Ni mu gihe ariko bivugwa ko uwo mugabo atigeze ashaka umugore, kuko bamwe mu b’igitsangore bavuga ko byagorana kubana n’umugabo urya ibintu bidasanzwe nk’ibyo birimo amabuye, amatafari, amakara n’imicanga.

 

 

Comment / Reply From