Dark Mode
  • Monday, 20 May 2024

Niyonzima Olivier ’Sefu’ yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri mukeba wayo

Niyonzima Olivier ’Sefu’ yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri mukeba wayo

Niyonzima Olivier ’Sefu’ wakiniraga AS Kigali FC, akaba byavugwaga ko agiye gusubira muri Rayon Sports; yamaze kumvikana na Kiyovu Sports kuzayikinira mu mwaka utaha w’imikino 2023/2024.


’Sefu’ uri mu bakinnyi beza bo mu kibuga hagati mu Rwanda bakina bugarira, akaba asanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’; ni umwe mu bo iyi kipe ya Kiyovu Sports yabonye ko bazagira icyo bayifasha mu mwaka utaha w’imikino.


Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko wari wasoje amasezerano muri AS Kigali, ni umwe mu Banyarwanda bavuzwe cyane kuri iri soko ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi ya 2023, ndetse yari mu muryango usubira muri Rayon Sports aherukamo mu 2016; yayiteye umugongo yerekeza muri Kiyovu Sports ku masezerano y’umwaka umwe’ aho bivugwa ko yahawe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, akazajya ahembwa umushahara wa Miliyoni imwe ku kwezi.


Ni mu gihe uretse Kiyovu Sports na Rayon Sports, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yanavuzweho kuba yajya gukinira Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police FC.

 

Comment / Reply From