Dark Mode
  • Friday, 17 May 2024

Ngoma: Hatowe Komite nshya ya Etoile de l’Est FC, yizezwa kuyiba hafi!

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023, mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Ngoma, habereye inama y’Inteko rusange y’ikipe ya Etoile de l’Est FC yanabereyemo amatora y’abayobozi b’iyi kipe, Akarere kizeza Komite nshya kuyiba hafi ngo ikipe yitwrare neza.

Ni inteko rusange yitabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano Mapambano Nyiridandi Cyraque, ari kumwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose n'abandi bayobozi mu Karere.

Muri iyi Nteko rusange hanabayemo amatora y’ubuyobozi bw’iyi kipe, maze ku mwanya wa Perezida hongera kugirirwa icyizere Bwana Muhizi Vedaste wari asanzwe ayiyobora, ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe imari n'ubutegetsi hatorwa Eng.Sebikwekwe Cyprien wari uhagarariwe kuko atabonetse muri iyi nteko, mu gihe ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe tekinike hatowe Bwana Gakwenzire Thadée.

Nyuma yo gutorwa, Perezida wa Etoile de l’Est, Bwana Muhizi Vedaste, yashimye icyizere Komite nshya yagiriwe, avuga ko biteguye kuzuza neza inshingano bahawe; ariko asaba ubuyobozi kubaba hafi haba mu bushobozi bwo kwita ku ikipe no kujya inama zatuma ikomeza kuguma mu cyiciro cya mbere, ikaba yanatwara igikombe.

Ni mu gihe Visi Meya Mapambano ushinzwe iterambere ry'ubukungu, yasabye abatowe kudapfusha ubusa icyizere bagiriwe, abasaba gukora inshingano bahawe mu bwubahane n'ubwuzuzanye; anaboneraho kubizeza ko ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza kubaba hafi, kugira ngo ikipe ya Etoile de l’Est ikomeze kuba ikipe ikomeye kandi ishobora no guhangana.

Muri shampiyona yarangiye y’umwaka wa 2022/2023 Ikipe ya Etoile de l’Est yari yaramanutse mu cyiciro cya Kabiri, kuri ubu ikaba yaramaze kongera kuzamuka mu cyiciro cya Mbere aho izakina muri uyu mwaka wa 2023/2024; dore ko yabigezeho yitwaye neza inegukana igikombe cy’icyiciro cya Kabiri.

Amwe mu mafoto yaranze iyi nteko rusange ya Etoile de l'Est FC:

Comment / Reply From