Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

New York: Perezida Macron yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi ku bibazo bya M23 na FDLR

New York: Perezida Macron yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi ku bibazo bya M23 na FDLR

Ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ubwo bari i New York mu nama ya 77 y’Umuryango w’abibumbye, kugira ngo baganire ku mutekano mucye mu burasirazuba bw’iki gihugu cya DR Congo.

 

Ibiro bya Perezida wa DR Congo byatangaje ko aba bategetsi bumvikanye gukorana kugira ngo M23 ive mu duce yigaruriye vuba bishoboka, binavuga kandi ko bumvikanye ku gucyura impunzi zahunze utwo duce, hamwe no kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.

 

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko hari ibikorwa nk'ibi by'ubuhuza byari byaratangijwe n’Ubufaransa muri uku kwezi kwa Nzeri, mbere y'iyi nama y'i New York; ni nyuma y’aho Perezida Paul Kagame abwiye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko gushinjanya bidakemura ibibazo', aho yasaga nk’usubiza ibyavuzwe mbere na mugenzi we wa DR Congo, dore ko yashinje yeruye u Rwanda ubushotoranyi rwihishe muri M23.



Perezida Kagame we yavuze ko hari impamvu yihutirwa yo kubona ubushake bwa politiki mu gukemura bahereye mu mizi amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo, anenga uko ibintu biheruka gukorwa mu minsi ishize muri ako gace bisa nk’uko byari bimeze mu myaka 20 ishize hoherezwa ingabo za ONU/UN.

 

Kuva muri Kamena uyu mwaka wa 2022, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, n'utundi duce tumwe two muri iyo ntara, mu mpera z’icyumweru gishize, Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yabwiye France24 ko M23 ifite ibikoresho bigezweho kandi bikomeye biruta iby’ingabo za ONU ziri muri RD Congo, anemeza kandi ko hari aho biva, ariko yirinda kugira igihugu atunga urutoki; ni mu gihe igisirikare cy’u Rwanda cyagiye gishinjwa gufasha M23 mu bikoresho no mu basirikare, ariko leta y’u Rwanda yagiye ihakana ibi ivuga ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cya DR Congo ubwayo.

 

Igisubizo Perezida Kagame atanga

 

Perezida Paul Kagame yabwiye inteko rusange ya UN ko ubufatanye bw’ibihugu by’akarere cyangwa ubwumvikane bw’ibihugu bibiri byerekanye ko byakora itandukaniro, atanga urugero ko ibi byakozwe muri Centrafrique (ku bwumvikane bw’ubutegetsi bwa Bangui na Kigali) no mu majyaruguru ya Mozambique aho u Rwanda n’umuryango w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo, SADC, byohereje ingabo kugarura amahoro.

 

Perezida Kagame ati: “Ubu buryo bukoreshejwe neza muri DR Congo, nk’uko byasabwe na gahunda y’i Nairobi, bushobora gukora itandukaniro.”

 

Muri uyu mwaka, inama z’aba-Perezida b’akarere zabereye i Nairobi zageze ku mwanzuro wo gushinga umutwe w’ingabo z’akarere hatarimo iz’u Rwanda zikajya muri DR Congo, gusa ntiharamenyekana neza igihe ibikorwa by’izo ngabo byo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo bizatangirira.

 

Perezida Kagame kandi yavuze ko kugira ngo ibikorwa nk’ibyo birambe bisaba inkunga ihoraho y’amafaranga y’umuryango mpuzamahanga; ni mu gihe ikibazo cya M23 cyateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo byanagize n’ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka n'imibereho y'abaturage.

 

New York: Perezida Macron yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi ku bibazo bya M23 na FDLR

Comment / Reply From