Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

NBM Ltd yiyemeje gukumira ikwirakwira n’ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA mu bakozi bayo

NBM Ltd yiyemeje gukumira ikwirakwira n’ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA mu bakozi bayo

Ubuyobozi bwa NBM Ltd (New Bugarama Mining company) buvuga ko ku bufatanye n’Ikigo nderabuzima cya Gitare bafatanya mu kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Virusi itera SIDA mu bakozi bayo, ndetse no mu baturage ba Santeri ya Gitare ituranye n’aho iyi Kompanyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Wolfram ikorera.


Ibi ni ibyagarutsweho n’ubuyobozi bwaba ubwa NBM Ltd ndetse n’ubw’Ikigo nderabuzima cya Gitare; ibigo byombi biherereye mu Murenge wa Kagogo, Akarere ka Burera.


Ubwo aka gace ka Gitare kasurwaga n’itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu rugaga rw’abanyamakuru bakora ku nkuru z’ubuzima (ABASIRWA), bagaragarijwe ko ari agace karimo urujya n’uruza ahanini bitewe n’umubare munini w’abakora mu ruganda rw’amabuye y’agaciro, hakiyongeraho n’abakozi bakora umuhanda mushya wa Base-Kirambo-Kidaho.


Ibi bikaba bikurura uburaya ndetse hakaba na bamwe bicuruza bahaza baturutse mu tundi duce.
Umukozi wa NBM Ltd, Munyana Cansilde, avuga ko bagerageza kwirinda SIDA bakurikiza inama bagirwa n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Gitare baza kubaganiriza.


Ati:

“Bitewe n’inama tugirwa, habaho kwifata, uwo binaniye agakoresha agakingirizo. Hagize uwandura byaba ari ibyago cyangwa se akaba yafashwe ku ngufu kuko inama zo barazitugira”.


Akomeza avuga ko ubu kwandura SIDA ari gisida (accident) kuko bahuguwe, ati:

“Ubu twarasobanuriwe, baraza bakatwigisha uko twirinda n’uko twakwitwara mu gihe byananiranye.”


Avuga ku bavuga ko amafaranga bakorera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro aba ari menshi, bityo bigatuma bishora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi n’ubusambanyi bwanatuma bandura Virusi itera SIDA, Munyana yagize ati:

“Njye ntabwo ari ko mbibona; none amafaranga niyo yatuma ushyuha ukishora mu busambanyi? Oyaa! Nta mafaranga menshi abaho, ubwo byaba ari ingeso z’ubikora”. Ahubwo agira inama bakwiye kwirinda bakamenya ibyo bakora ibyari byo n’umwanzuro wo gufata nk’abantu bakuru, kugira ngo bitazagera nyuma bikavamo ingaruka.”


Umuyobozi muri NBM Ltd ushinzwe umusaruro, Bayisenge Patrick, avuga ko nk’ikigo bafashe ingamba zo kurinda ikwirakwizwa no kwiyongera kw’agakoko gatera SIDA mu bakozi babo n’aho batuye.


Bayisenge aganira n’itangazamakuru yagize ati:

“Nk’aikigo gikoresha abakozi benshi twafashe ingamba zo kurinda ikwirakwizwa no kwiyongera bw’agakoko gatera SIDA. Duhugura abakozi tubabwira uburyo agakoko gatera SIDA kanduramo n’uburyo bashobora kwirinda bo ubwabo. Ikindi tubafasha gushyira mu bikorwa uburyo bwo kwirinda, aho twateguye kuri site zitandukanye ahantu dushyira udukingirizo”.


Avuga ko icya mbere ari ukwifata, ariko byananirana byibuze abakozi babo bakabona aho bakura agakingirizo kwo kwirinda, akakabona mu buryo bumworoheye bw’ibanga kandi atakaguze.


Bayisenge avuga ko bafatanya n’Ikigo nderabuzima cya Gitare bya hafi, kuko ari bo babafasha mu bukangurambaga no guhugura abakozi. Anavuga ko nta mukozi uhabwa akato kabone niyo yaba afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, ati:

“Nk’ikigo tureba ubushobozi bwe mu kazi akora”.


Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitare, Bwana Urimubenshi Francois Xavier, avuga ko bafite serivisi zita ku baturage zirimo n’izo guhangana na Virusi itera SIDA; nk’ubukangurambaga, gutanga udukingirizo mu rwego rwo kwirinda, gutanga imiti ku bayifata ndetse no gutanga imiti ku watunguwe akeka ko yaba yanduye atunguwe.


Avuga ku bufatanye bagirana na NBM Ltd, Urimubenshi yagize ati:

“Turakorana cyane. Dufite serivisi nyinshi duhuriraho, tujyayo tukabaha ibiganiro ku ndwara zitandukanye harimo na Virusi itera SIDA”.


Uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima avuga ko buri mezi atatu babafasha kubona udukingirizo kugira ngo dufashe abakozi babo n’ababagana kwirinda, na cyane ko bafite abakozi benshi. Ikindi bakora ni ugupima abakozi ku bushake kugira ngo barebe uko bahagaze.


Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitare kandi avuga ko mu rwego rwo kurinda abatuye Santeri ya Gitega igaragaramo urujya n’uruza rw’abakora mu bucukuzi b’amabuye ndetse n’abakora mu muhanda mushya wa Base-Kirambo-Kidaho, bari barashyizeho utuzu two gutangiramo udukingirizo, gusa ikorwa ry’umuhanda riza kudusenya.


Yijeje ko bariho bashaka ahandi badushyira; gusa kuba baturanye n’Ikigo nderabuzima bibafasha kuza bakatubona, icy’ingenzi ngo ni uko tutatubura ku kigo nderabuzima.


NBM Ltd ifite abakozi bari hagati ya 930 n’1000, aho 99.8% baturuka mu Murenge wa Kagogo iherereyemo n‘indi bihana imbibi nka Cyanika na Rugarama yose yo mu Karere ka Burera.


Ni mu gihe Ikigo nderabuzima cya Gitare gitanga serivisi z’ubuzima ku baturage 23,839 bo mu tugari twa Nyamabuye kegeranye n’iki kigo, ndetse n’Akagari ka Kiringa, Kayenzi na Kabaya aho utu tugari tunafite amavuriro y’ibanze (Health posts), nayo atanga serivisi z’ibanze ku baturage, ndetse n’Abajyanama b’ubuzima bakunganira.

 

NBM Ltd yiyemeje gukumira ikwirakwira n’ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA mu bakozi bayo
NBM Ltd yiyemeje gukumira ikwirakwira n’ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA mu bakozi bayo
NBM Ltd yiyemeje gukumira ikwirakwira n’ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA mu bakozi bayo

Comment / Reply From