Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

Intanga ngabo zikomeje kuba ikibazo ku Isi; Hakorwa iki ngo zibungabungwe?

Intanga ngabo zikomeje kuba ikibazo ku Isi; Hakorwa iki ngo zibungabungwe?

Ku Isi yose, umuryango uhangayikishijwe n’ikibazo cyo kutabyara, aho imibare y’Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS igaragaza ko umuntu umwe muri batandatu aba afite icyo kibazo, ndetse ingo zirenga miliyoni 48 zifite ibibazo byo kubyara.


Intanga zifite ubuzima bukemangwa na zo ziri mu bitera ibibazo cyane kuko ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko mu myaka 50 ishize, intanga ngabo ku Isi zagabanyutse ku kigero kirenga 50%, ibiteye inkeke ku rugero ruri hejuru.


Ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, ibyo abantu barya n’indi myitwarire idahwitse, ni byo ntandaro iganisha ku kurumba kw’izi ntanga, dore ko ubusanzwe umugabo bivugwa ko afite intanga nke mu gihe amasohoro asohoye adashobora kubonekamo nibura intanga ngabo zigera kuri miliyoni 15 muri mililitiro imwe.


Iyo ari nke biba bisobanuye ko n’amahirwe yo gutera inda aba ari make hahandi bisaba umuntu gutegereza igihe kirekire hakaba n’ubwo bidakunze ko abona umwana.


Abahanga bagaragaza ko hari icyakorwa ngo zibungabungwe!


Ku rundi ruhande ariko abahanga bagaragaza ko umugabo ashobora kugira imyitwarire ishobora gutuma intanga ze zikomeza kurumbuka ndetse zigakura neza hahandi gutera inda biba ari ugukozaho.


Bagaragaza ko kugira ibilo bikwiriye hirindwa umubyibuho ukabije ari bimwe bifasha mu kurumbura intanga, kuko ibilo byinshi bituma umusemburo wa testosterone ufasha mu ikorwa ry’intanga no kuzikuza, utavuburwa neza, aho ngo binashobora gutera nyirabyo ibibazo mu mubiri hahandi ibinure biba byinshi ubundi ukiremamo ubwirinzi kuko uba wumva watewe.


Ubwo bwirinzi buza bwica icyo ari cyo cyose umubiri wikanze bikagera no ku tunyangingo tw’intanga, bigatuma zitakaza umwimerere, kwihuta kwazo bikagenda nka nyomberi, ubundi kubyara bigatangira kuba ibibazo cyane.


Kurya indyo yuzuye, ukibanda ku mboga n’imbuto, ibinyampeke birimo n’ubunyobwa, kwirinda ibiryo byaturutse mu nganda, ibinyamavuta menshi n’ibinyobwa byiganjemo isukari itari umwimerere, bifasha mu kugabanya ibilo no kongera intanga; bikajyana no gukora imyitozo ngororamubiri kabone n’iyo yaba iminota 30 gusa ya buri munsi, kuko ibilo bike wagabanyije bigira icyo byongera mu kuzamura ubuzima bwiza bw’intanga.


Kwirinda stress na byo ni ingenzi mu kubungabunga intanga, kuko ngo iyo ibaye karande ituma intanga zidakorwa neza, abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bakavuga ko umugabo agomba kubyitaho, stress zikagabanywa.


Ufite stress umubiri we urekura imisemburo yo kuyirwanya izwi nka cortisol na adrenaline, yaba myinshi bikabangamira imikorere y’ibindi bice harimo n’ikorwa ry’uwa testosterone ufasha mu ikorwa ry’intanga; mu gihe kandi stress yabaye karande ku mugabo ikumira amaraso agana mu bugabo hanyuma umwuka mwiza wa oxygène ntugeremo neza, intungamubiri zifasha mu ikorwa ry’intanga zikaba iyanga.


Gukora yoga, kujya ahantu hatuje hagufasha gukira iyo stress, byakwanga ukajya kwa muganga bikurinda stress, ubundi intanga zikororoka sinakubwira.


Gufata ikiruhuko gihafije ku masaha ari hagati y’arindwi n’umunani na byo biri mu buryo butangwa n’abaganga nka bumwe mu bufasha kubungabunga intanga ; na cyane ko kudasinzira bihagije bituma umubiri udakora testosterone ihagije, ibituma n’intanga zidakorwa ku buryo bukwiriye, abahanga bakavuga ko kuruhuka binatuma umubiri ugeza amaraso mu bice bitandukanye no mu bugabo hadasigaye.


Kubungabunga intanga zawe bisaba guca ukubiri n’inzoga kuko zigabanya ikorwa rya wa musemburo wa testosterone, dore ko ngo Alcohol nyinshi igira uruhare rutaziguye mu kwangiriza utunyangingo tugize intanga, kwihuta kwazo mu gihe zigiye guhura n’igi ry’umugore bigakendera.


Inzoga nyinshi kandi ngo zizamura ikorwa ry’umusemburo wa estrogen ufasha abagabo cyane mu kuzamura umurego w’igitsina mu bihe by’imibonano mpuzabitsina ; bityo iyo estrogen ikaburizamo ikorwa rya testosterone na none kandi intanga zikaba iyanga.


Kunywa urumogi n’itabi muri rusange na byo biri mu bya mbere byica ku rugero rwo hejuru intanga, ndetse bikabangamira ikorwa ryazo ku rugero rwo hejuru, bityo kuba umuntu yatera inda bikagorana, dore ko ngo itabi ryiganjemo uburozi bwangiriza intanga mu miterere, zikaba zidashobora koga neza mu masohoro n’andi matembabuzi yo mu mubiri ngo zigere ku igi ry’umugore.


Abahanga bavuga ko na ryo ribangamira umusemburo wa testosterone umwe twavuze ko ari wo nkingi mwamba mu ikorwa ry’intanga ; bivuze ko kwiyemeza kurireka ari icyemezo kidafasha mu kurinda ingingo nk’ibihaha gusa, ahubwo uba unashaka igisubizo ku kuzahura intanga ngabo zikomeje kuba iyanga.


Ibindi bifasha kubungabunga intanga ni ibyo hanze y’umubiri birimo kurinda gushyira ubugabo ahantu hashyuha cyane, bigasaba ko igice cy’umubiri kibarizwamo udusabo tw’intanga (scrotum) guhorana ubuhehere, hakaza kwambara utuntu dufashe umubiri cyane dutuma hariya hantu hadahumeka neza, ndetse no kwirinda koga amazi ashyushye cyane haba mu bwogero cyangwa muri sauna.


Ni mu gihe kandi abaganga bagaragaza ko umuntu agomba kwibuka no gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye kuko indwara umuntu yandururiramo na zo zigira uruhare mu kwangiriza intanga, aho byananiranye umuntu akajya kwa muganga.

Comment / Reply From