Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Menya urutonde rw’ibihugu byabuze amahoro kurusha ibindi ku isi n’ibiyafite

Menya urutonde rw’ibihugu byabuze amahoro kurusha ibindi ku isi n’ibiyafite

Mu bihugu bitandukanye ku isi haracyarangwa intambara, amakimbirane n’ibindi bibuza abantu gutekana, aho icyegeranyo cya 2022 cyerekana ko amahoro ku isi yagabanutseho 0.3% ugereranyije na 2021.


Mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, intambara yo muri Ethiopia n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo(RDC) na Somalia bituma ibi bihugu biza mu bya nyuma ku isi aharangwa amahoro macye.

 

Global Peace Index ya 2022 yasohotse umwaka ushize wa 2022, yize ku bihugu 163 ahatuye abantu 99.7% by’abaturage b’isi, aho abayikora bareba ku ngingo zirimo; umutekano, amakimbirane y’imbere no hanze, ingufu zishyirwa mu gisirikare, igipimo cy’icyizere, umubare w’ubwicanyi mu ngo, ibyago by’ibitero by’iterabwoba, na politike y’ibihugu.

 

Ku bihugu byasuzumwe, 90 byongereye igipimo cy’amahoro byari bifite naho 70 amahoro asubira inyuma, mu gihe ibihugu bibiri byo nta cyahindutse.

 

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, ibintu byasubiye inyuma, kubera intambara z’imitwe yitwaje intwaro mu burasizuba bw’igihugu, dore ko ubu ari iya gatandatu ku rutonde rw’ibihugu bibuze amahoro ku isi.

 

Mu buryo budatunguranye, Uburusiya na Ukraine biza mu bihugu bidafite amahoro ku isi, gusa bamwe banegura kuba Uburusiya buza imbere ya Ukraine mu bihugu bidatekanye kandi Ukraine ariyo iri kuberamo intambara.



Mu bihugu 10 biri inyuma mu mahoro ku isi, bitanu ni ibyo muri Africa.

Urutonde rw’ibihugu 20 bidatekanye kurusha ibindi ku isi:

 

  1. Afghanistan
    2. Yemen
    3. Syria
    4. Russia
    5. South Sudan
    6. RDC
    7. Iraq
    8. Somalia
    9. Central African Republic
    10. Sudan
    11. Ukraine
    12. North Korea
    13. Libya
    14. Mali
    15. Ethiopia
    16. Venezuela
    17. Pakistan
    18. Burkina Faso
    19. Turkey
    20. Colombia

Uretse uru rutonde rw’ibihugu bidatekanye, hari n’intambara zitinze mu bihugu bimwe na bimwe, aha twavuga nko muri Somalia na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, aho ibi bihugu bimaze kuza kenshi mu myanya 10 ya mbere y'ibihugu bidatekanye kenshi kurusha ibindi bya Afurika kubera intambara zitinze, dore ko nyuma y'imyaka irenga 20 nta cyizere cy'amahoro kihaboneka.

 

Sudani y'Epfo, igihugu gishya kurusha ibindi ku isi, cyahise kijya kuri uru rutonde kubera intambara zifatiye ku moko ariko zikomoka ku kurwanira ubutegetsi zabaye kuva iki gihugu cyabaho mu 2011.

 

DR Congo ni igihugu cya kabiri kidatekanye cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko iyi raporo ibivuga, dore ko ubukene n’imitwe myinshi yitwaje intwaro isa n’igenzura ibice runaka uko ibishaka ari bimwe mu mpamvu ibitera nk'uko iriya raporo ibiuvuga.

 

Ivuga kandi ko ibibazo by’umutekano mucye nk’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gushimuta, ubujura bwo kumena inzu, no kwambura ku ngufu biboneka kenshi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo; igihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 100 ni kimwe mu bihugu rutura mu bunini ku isi kandi gikungahaye cyane ku butunzi kamere.

 

Kuri uru rutonde rw'ibihugu 163 uhereye ku bifite amahoro macye, ibyo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba biri kuri iyi myanya:


6. RDC
33. Burundi
43. Uganda
44. Kenya
78. Tanzania
92. Rwanda

 

Urutonde rw’ibihugu 10 bitekanye kurusha ibindi ku isi:


Iceland yongeye gufata umwanya wa mbere kuri uru rutonde, umwanya ikomeje kubaho kuva rwatangira gukorwa mu 2009.


  1. Iceland
    2. New Zealand
    3. Ireland
    4. Denmark
    5. Austria
    6. Portugal
    7. Slovenia
    8. Czech Republic
    9. Singapore
    10. Japan

Impmvu Iceland ikomeje kuyobora uru rutonde, BBC dukeshs iyi nkuru ivuga ko ari uko ari igihugu cy’ubuso bukubye kane ubw’u Rwanda, kikaba gituwe n’abaturage 376,000 nabo benshi batuye mu murwa mukuru Reykjavik.

 

Cyatuwe n’abimukira b’aba-Vikings bo muri Sweden kuva mu binyejana byinshi mbere ya Yezu Kristu, aba bashinga ubutegetsi bukomeye burangwa no kubahiriza amategeko, nk’uko inzobere mu mateka zibivuga.

 

Zimwe mu mpamvu zituma Iceland bamwe bakomeza kuyifata nka paradizo yo ku isi mu mahoro n'umutekano harimo kuba igipimo cy’urugomo kiri hasi, umubare muto w’abaturage, kuba hafi cyane y’impera y’isi ya ruguru ahari ikirere kidasanzwe, gukora neza kwa Leta, kwemera uburenganzira bw’abandi no kubana neza n’ibihugu bituranyi.

 

Iceland kandi izwiho kuba hejuru ya 1/3 cy’abaturage bayo batunze intwaro bwite, nk’uko bivugwa na GunPolicy, urubuga rwa University of Sydney rukusanya amakuru ku ntwaro ku isi, nyamara hagati ya 2007 na 2015 nta bwicanyi bwigeze buhaba buvuye ku kuraswa, nk’uko bivugwa na Flemish Peace Institute.

 

Comment / Reply From