Dark Mode
  • Sunday, 19 May 2024

Masabo wari Umunyamabanga Mukuru wa APR FC ashobora kuyijyana mu butabera!

Masabo wari Umunyamabanga Mukuru wa APR FC ashobora kuyijyana mu butabera!

Masabo Michel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa APR FC kuva muri Mutarama 2021, ashobora kuyirega kumwirukana binyuranyije n’amategeko mu Ugushyingo 2023.


Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2023, Radio Flash FM yatangaje ko muri iyi minsi muri APR FC hari gukorwamo impinduka zikomeye ziganjemo izijyanye n’amategeko, ni nyuma yo kujyanwa mu nkiko n’uwahoze ari Umutoza wayo, Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi.


Ubwo abanyamategeko ba APR FC bari bageze ku masezerano y’uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wayo, Masabo Michel, basanze amasezerano ye yararangiye ariko akomeza akazi nk’ibisanzwe kuko batigeze bamusezerera; icyakora mu Ugushyingo 2023 asezererwa nyuma y’imyaka ibiri n’amezi 11 yari amaze ari Umunyamabanga, kuko yatangajwe tariki 8 Mutarama 2021.


Kugeza ubu, hari amakuru avuga ko Masabo na we yiyambaje abanyamategeko bakamubwira ko yirukanywe binyuranye n’amategeko, bityo agomba guharanira uburenganzira bwe; dore ko yasezerewe nyuma y’amezi icyenda yarasoje amasezerano agakomeza inshingano.


Ni mu gihe Igihe dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha Masabo Michel, avuga ko nta byinshi yifuza gutangaza kuri aya makuru.


Masabo ati:

“Niba bitangiye kuzamo amakuru aturuka hirya no hino ubwo ni ukubiha umwanya tukareba iyo bigana. Njye nakoze akazi kanjye kararangira kandi uko karangiye mwarabibwiwe, ubwo ndumva nta kindi nakongeraho.”


Ingingo ya 28 y’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda iteganya ko amasezerano y’akazi y’igihe kizwi ahita arangira iyo icyo gihe cyateganyijwe kirangiye.


Icyakora, amasezerano y’umurimo y’igihe kizwi ashobora guseswa mbere y’igihe iyo impande zombi zibyumvikanyeho.


Iyo amasezerano y’umurimo y’igihe kizwi atongerewe mu nyandiko, umukozi agakomeza gukora, ahembwa hashingiwe ku minsi yakoze.

 

Comment / Reply From