Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

#Kwibuka 29: Abantu 62 bakekwaho ibyaha 61 bamaze gutabwa muri yombi

#Kwibuka 29: Abantu 62 bakekwaho ibyaha 61 bamaze gutabwa muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ruvuga ko raporo y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo byakozwe mu cyumweru cy’Icyunamo kuva tariki 7 kugera 13 Mata 2023, igaragaza ko abantu 62 biganjemo abigeze gufungirwa Jenoside n’abafitanye ibibazo n’amategeko, ari bo biganje mu bakekwa.


Ibi ni ibyagaragajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, mu kiganiro yahaye Televiziyo y’u Rwanda ari kumwe na Dr Assumpta Muhayisa ushinzwe ibikorwa byo Kwibuka muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ubwo yagaragazaga raporo y’ingengabitekerezo n’ibifitanye isano na yo byagaragaye mu cyumweru cy’Icyunamo cyasojwe kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023.


RIB ivuga ko ibyaha byagaragaye mu Kwibuka ku nshuro ya 28 mu mwaka ushize nta tandukaniro rinini rihari ugereranyije no Kwibuka muri uyu mwaka ku nshuro ya 29, gusa ngo amadosiye yakiriwe ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku rugero rwa 5.7% ugereranyije n’ubushize, kuko ngo hagaragaye abantu 62 bakekwaho ibyaha 61; aho hari amadosiye 50 yihariye y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, mu gihe mu mwaka ushize wa 2022 yari 53.


Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, avuga ko muri 62 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe no kuyipfobya, abafunzwe ari 56, umwe akurikiranywe ari hanze ya kasho, mu gihe abakirimo gushakishwa ari 5.


Akomeza avuga ko icyaha cyiganje kiza ku isonga ari uguhohotera uwarokotse Jenoside cyihariye 44.3%, gupfobya Jenoside byaje ku rugero rwa 14.8%, ingengabitekerezo ya Jenoside na yo ifite 14.8%, guhakana Jenoside bifite 6.6%, gukurura amacakubiri na byo bifite 6.6%, hakaba kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byerekeye Jenoside bifite 4.9%, ivangura rifite 4.9%, mu gihe guha ishingiro Jenoside biri ku kigero cya 3.3%.


Dr Murangira agira ati:

 

“Iki cyo guhohotera uwacitse ku icumu cyihariye 44.3%, kigaragara mu magambo ashengura umutima abwirwa uwarokotse Jenoside, ayo magambo akaba yihariye 64.3% ugereranyije n’ibindi bikorwa byagiye bigaragara".


Icyo cyaha kandi ngo cyagaragajwe no kurandura imyaka y’uwarokotse Jenoside gifite 7.1%, gutera amabuye ku nyubako cyangwa urugo rw’uwarokotse gifite 5.4%, kwiba no kwangiza ibirango byakozwe kiri ku rugero rwa 5.4%, hakaba n’ibirego bibiri byo kwifata amajwi yohererejwe uwarokotse ariko bikozwe n’abari hanze y’Igihugu, ngo harimo ubutumwa bwo gushinyagura cyangwa kubabaza umutima.


Dr Murangira avuga ko inyandiko zibasira abarokotse Jenoside zitagaragaza uwazanditse(tract) ziri ku rugero rwa 3.6%, kandi ko habayeho kwica amatungo(ingurube) hakoreshejwe kuyahumanya, ndetse hakaba haranagaragaye icyaha kimwe mu Karere ka Huye cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso, aho umuntu wireze mu buryo budahahije kuba yarakoze Jenoside, kuko atagaragaje aho imibiri y’abishwe yajugunywe; aho ngo iyo sambu yasizwemo imibiri yaje kugurishwa, uwayiguze ubwo yarimo gusiza akabonamo imibiri, kandi ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko abari bahatuye bari bafite ayo makuru ariko bagaceceka.


Umuvugizi wa RIB avuga ko abantu b’igitsina gabo ari bo benshi bagaragaweho ibi byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ku rugero rwa 74.1%, abagore bakaba ari 25.9%, kandi ko abakekwaho ibyo byaha byose barimo 7 bari barigeze gufungirwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze muri gereza imyaka ibarirwa hagati ya 12-15.


Dr Murangira ati:

 

"Usanga amagambo bavuga agira ati ’mwaramfunze ariko noneho ukwa kane kurageze nshobora gukora akantu nkongera ngasubirayo’, cyangwa se ati ’nakwica ngasubirayo kuko umunyururu narawumenyereye".


Dr Murangira avuga ko abandi bose bangana na 77.1% bafite ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwo bo batari barigeze bahamwa no kuyikora, ari abari basanzwe bafitanye ibibazo n’amategeko.


Ni mu gihe Dr Assumpta Muhayisa, ushinzwe ibikorwa byo Kwibuka muri MINUBUMWE, yavuze ko n’ubwo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bitarimo kwiyongera, hakenewe uruhare rwa buri Muturarwanda kugira ngo ibihari bigabanuke.


Ati:

 

"Imbaraga zikoreshwa kugeza ubu twavuga ko zikwiye kwiyongera kurushaho, zirahari, dufite icyo tugeraho ari na byo tumaze kubona, ariko kuba ibyaha bigihari ni ikibazo, urugendo ruracyari rurerure".


RIB na MINUBUMWE bavuga ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bishobora kwifashisha imbuga nkoranyambaga, ndetse no kuba buri wese yakumva cyangwa agakurikirana abagaragaraho ibyo byaha akabivuga.

 

Comment / Reply From