Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Kigali: Amahoro Human Respect yazamuye ibendera rya LGBTI+ hazirikanwa IDAHOBIT

Kigali: Amahoro Human Respect yazamuye ibendera rya LGBTI+ hazirikanwa IDAHOBIT

Mu gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana amahitamo ya muntu mu bijyanye n’imikoreshereze y’igitsina uzwi nka IDAHOBIT (International Day Against Homophobia, Biphobia, Intersex discrimination and Transphobia), hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hazamuwe ibendera rya LGBTI+, abenshi bazi nk’abatinganyi.

Ni igikorwa cyabereye kuri bimwe mu byicaro bya za Ambasade z’Ibihugu bitandukanye mu Rwanda, ahazamuwe amabendera agaragaza kwifatanya n’abaryamana bahuje ibitsina(LGBTI+), mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo Bihugu byifatanyije na bo kuri uyu munsi wabahariwe.

Ku cyicaro cya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, ku Kacyiru, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hazamuwe iri bendera ry’amabara asa n’umukororombya, binakorwa kandi ku cyicaro cya Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, mu Karere ka Nyarugenge, aho iyi Ambasade yifatanije n’umuryango Amahoro Human Respect usanzwe uharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, yagize iti:

“Kuri uyu munsi wa IDAHOBIT mu mwaka 2023, twazamuye ibendera ry’umukororombya mu gufasha Amahoro Human Right (Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina).”

Yakomeje igira iti:

“Twifatanyije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurindwa ihezwa.”

Ni mu gihe kandi Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda nawo ubinyujije kuri Twitter wagize uti:

“Kuzamura ibendera ry’umukororombya, twifatanyije n’umuryango wa LGBTI+. Twemera uburinganire no kutavangura kuri bose.”

Uretse kuri izi Ambasade zombi, iri bendera kandi ryazamuwe mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, kuri Hoteli Marriot iri mu zikomeye mu Rwanda, mu gihe kandi ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade by’umwihariko iz’Ibihugu by’Uburayi mu Rwanda, ndetse n’Imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu naho hagiye hagaragara ubutumwa nk’ubwo.

Amwe mu mafoto:

Kigali: Amahoro Human Respect yazamuye ibendera rya LGBTI+ hazirikanwa IDAHOBIT
Kigali: Amahoro Human Respect yazamuye ibendera rya LGBTI+ hazirikanwa IDAHOBIT
Kigali: Amahoro Human Respect yazamuye ibendera rya LGBTI+ hazirikanwa IDAHOBIT
Kigali: Amahoro Human Respect yazamuye ibendera rya LGBTI+ hazirikanwa IDAHOBIT

Comment / Reply From