Dark Mode
  • Sunday, 05 May 2024

Kigali: Abana b'abakobwa bo ku muhanda bahangayikishijwe n'ubujura bwo kwibwa impinja

Kigali: Abana b'abakobwa bo ku muhanda bahangayikishijwe n'ubujura bwo kwibwa impinja

Bamwe mu bana b’abakobwa bo ku muhanda bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko hari ababyara ariko ntibarere abana babo, kuko hari abaza bakabiba impinja, bagakeka ko bikorwa n’ababa barabuze urubyaro cyangwa abajya kubagurisha.



Ni ikibazo kihariwe n’abakobwa, cyo kuba bahura n’isanganya ryo guterwa inda zitateganyijwe ariko bakanga kuvutsa ubuzima abo baziranenge baba basamye, bakemera kubabyara, gusa ikibabaje ni uko bamwe muri bo batabarera.


Abaganiriye na RadioTV10 dukesha iyi nkuru, ni abana baba muri ruhurura ya Mpazi, iherereye muri Nyabugogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bahishurira kimwe mu bibazo bahura na byo ariko kidakunze kuvugwa; dore ko bavuga ko hari abakobwa bane bamaze kwibwa impinja nubwo umunyamakuru yasanze bose bagiye gushakisha imibereho, ariko ahabwa ubuhamya na bagenzi babo.


Umwe yagize ati: “Ni bwo yari akikabyara, nta n’ukwezi kwari gushize, baraza baragaterura barakajyana.”

Akomeza avuga igihe bibirwa abana babo, ati: “Hari igihe uryama nka kuriya winywereye nk’agacupa, ugasanga umuntu wabuze nk’umwana araje aramwiterura akamwijyanira mu modoka agahita amwirerera.”

 

Akomeza avuga ko aha kuri Mpazi, hari abana b’abakobwa bo ku muhanda bahabyarira ariko bakibwa impinja, ati: “Biraba kenshi, si rimwe si kabiri. Ni bariya baba barabuze urubyaro yakwibonera akana, akagatwara.”

 

Undi uba aha kuri Mpazi unatwite, we yagize ati: “Nk’ubu nkanjye uwo nzabyara, mba nicaye mfite ubwoba ko bazamwiba.”


Undi muri aba bana, avuga ko hari n’ababiba abana bakabashyira ba Se mu buryo bwa rwihishwa cyangwa bakajya kubagurisha n’ababa barabuze urubyaro.


Ati: “Akaza akatwigiraho inshuti akatwibira wa mwana akamufata akamushyira Se cyangwa n’undi muntu ugiye kumurera, yarangiza akamuha ya mafaranga akeneye, umwana tukamubura gutyo.”

 

Ni mu gihe bamwe mu baturage bakunze kunyura kuri iyi ruhurura, na bo bemeza ko bajya basanga aba bana biyasira ko bibwe abana.


Umwe ati: “Hari ukuntu ushobora kuhanyura ukabona umwana akagutera impuhwe, ugashobora kuba wamutwara utamubwiye kuko ntabwo bamuguha.”

 

Umukozi mu Mpuzamiryango y’Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, avuga ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda kimaze kuba agatereranzamba ariko ko iki cyo kuba bibwa abana ari gishya kuri bo, ariko ko bagiye kwihutira kugira icyo bagikorako kuko cyo kiremereye.


Yagize ati: “Ni ikintu gisaba ubuvugizi bwihuse, ni ikintu gisaba ko inzego zimenya ko icyo kibazo kiriho noneho hagashakirwa hamwe igisubizo.”

 

Abenshi mu bana bo ku muhanda, bavuga ko bafashe icyemezo cyo kuza muri ubu buzima ari amaburakindi, kubera ibibazo biba biri mu miryango bakomokamo bishingiye ku mibereho mibi ndetse n’amakimbirane aba ari hagati y’ababyeyi babo, ni mu gihe inzego za Leta zifatanyije n’abafatanyabikorwa bo mu miryango iharanira uburenganzira bw’abana, bakunze guhagurukira ikibazo cy’abana bo ku muhanda, gusa kugeza ubu ntikiraranduka.

 

Comment / Reply From