Dark Mode
  • Thursday, 02 May 2024

Kera kabaye Monnet-Paquet ashobora gukinira Amavubi y’u Rwanda

Kera kabaye Monnet-Paquet ashobora gukinira Amavubi y’u Rwanda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi, Carlos Alós-Ferrer, ari kubarizwa muri Chypre, aho yagiye kubonana na rutahizamu Kévin Monnet-Paquet ukinira Aris Limassol ngo azakinire u Rwanda mu minsi iri imbere.


Ibi Umutoza Carlos Alós-Ferrer yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza na Kévin Monnet-Paquet kandi yizeye ko ashobora gufasha u Rwanda mu minsi iri imbere, nk’uko Igihe yabyanditse.


Kévin Monnet-Paquet w’imyaka 34 ntarakinira Amavubi na rimwe, dore ko ubwo Mashami Vincent yatozaga Ikipe y’Igihugu Amavubi, yamuhamagaye mu bakinnyi 34 bagombaga kwitabira umwiherero utegura imikino ibiri ya gicuti ku itariki ya 4 n’iya 7 Kamena 2021 aho Amavubi yahuye na Centrafrique.


Gusa, uyu rutahizamu wakiniraga Saint-Étienne yo mu Bufaransa icyo gihe, ntiyitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kubisabwa kenshi ariko agakomeza kwanga.


Icyo gihe, ikinyamakuru Football365 Afrique cyatangaje ko nyuma yo guhamagarwa, Kévin Monnet-Paquet yanze kwitaba telefoni igendanwa y’abayobozi ba FERWAFA n’iya Mashami Vincent wari umutoza.


Monnet-Paquet wabonye izuba tariki ya 19 Kanama 1988 i Bourgoin-Jallieu hafi y’Umujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho Se ari Umufaransa mu gihe nyina akomoka mu Rwanda; avuga ko ku myaka ine yaje mu Rwanda akahamara imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Togo aho se yari amaze kubona akazi ari na ho yatangiriye amashuri abanza mbere yo gusubira mu Bufaransa.


Avuga kandi ko nubwo atabaye mu Rwanda igihe kirekire ahafata nk’iwabo nk’uko yigeze kubibwira urubuga rwa interineti rw’ikipe yahoze akinira.


Ati:

 “Nta byinshi nibuka cyane ku Rwanda ariko nterwa ishema no kuvuga ko nkomoka muri kiriya gihugu. Ni igihugu gifite amateka akomeye, habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari n’abo mu muryango wanjye bahaburiye ubuzima. Ni ikintu kiri muri njye ariko ntibimbuza ko mvuga ko nkomoka mu Rwanda.”


Si ubwa mbere Monnet-Paquet yari ahamagawe ntiyitabire ubu butumire kuko byanabaye muri Mutarama 2012, aho icyo gihe yaganiriye na Ntagungira Célestin wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, wagiye kumureba iwabo imbere y’ababyeyi be birangira yemeye kuzakinira Amavubi ariko ntiyaboneka.


Muri Gicurasi 2014 na none, Nzamwita Vincent De Gaule wari umaze gutorerwa kuyobora FERWAFA, yasubiye mu Bufaransa kumuganiriza avayo yemerera Abanyarwanda ko Monnet-Paquet yiteguye gukinira Amavubi ariko na byo birangirira mu magambo.


Undi wagiye i Burayi kuvugana n’uyu mukinnyi ni Johnny McKinstry watozaga Amavubi mu 2015 wagiye kumureba birangira nta cyo bagezeho.


Uyu musore kandi mu 2007-2009 yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’abari munsi y’imyaka 21 ariko ntabwo yigeze agira amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru y’iki gihugu nubwo yabyifuje kenshi ndetse bikanaba impamvu yo kudakinira Amavubi.


Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izasubira mu kibuga muri Werurwe aho izakina na Bénin mu mikino ibiri yo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

 

Kera kabaye Monnet-Paquet ashobora gukinira Amavubi y’u Rwanda

Comment / Reply From