Dark Mode
  • Thursday, 02 January 2025

Ishusho igaragaza ibishya mu matora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadepite mu Rwanda

Ishusho igaragaza ibishya mu matora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadepite mu Rwanda

Mu gihe tariki 15 Nyakanga 2024 mu Rwanda hitegurwa amatora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadepite akazabera rimwe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ivuga ko muri aya matora harimo impinduka zidandukanye kuko yakomatanyijwe.


Mu kiganiro Dusangire ijambo kuri Radio Rwanda na Televiziyo by’u Rwanda, abayobora (NEC) batangaje ko muri aya matora hari ibintu byinshi bishya bizayagaragaramo, birimo impapuro z’itora ebyiri z’amabara atandukanye, ibyumba by’itora byiyongereye, aho ibiro by’itora bizagera no mu bitaro byose kugira ngo abarwayi n’abarwaza bashobore kwitorera abayobozi.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Charles Munyaneza yatangaje ko abarenga miliyoni imwe bo mu cyiciro cy’urubyiryuko bazaba bagiye gutora ubwa mbere.


Ati:

“Umubare wariyongereye cyane, ubwo mu 2018 abatoye barengagaho gato kuri miliyoni 7.1, ubu turateganya ko hazatora abantu begera kuri miliyoni 8.7. Abo ni abantu benshi bagomba kujya kuri lisiti y’itora ariko bikajyana no kubigisha ko kubahugura kuko abo nibwo bazaba bagiye gutora bwa mbere.”


Munyaneza yagaragaje ko muri aya matora hazakoreshwa ibiro by’itora 2500, bifite ibyumba by’itora 17400, mu gihe mbere wasangaga hakoreshwa ibyumba bibarirwa mu bihumbi 16; ibi kandi byanatumye umubare w’abantu bazatorera mu cyumba kimwe uva ku bantu 700 bagera kuri 500.


Yakomeje avuga kandi ko hari umwihariko w’uko mu bitaro hose hazaba hari ibiro by’itora kugira ngo abarwayi bashobora kugenda metero nke n’abarwaza bazabashe kwitorera abayobozi.


Ati:

“Hari n’abafite ubumuga bundi, tuvuge ubwo kutabona abo na bo hateganyijwe uburyo bazatora bakoresheje impapuro zabo zihariye ariko ushobora kuba ufite ubumuga bushobora gutuma utatora wenda amaboko n’ibindi nanone amategeko yemera ko ushobora kugira umuntu ugutorera utari wageza imyaka yo gutora.”


Munyaneza avuga kandi ko muri buri cyumba hazaba harimo ubwihugiko butatu, burimo ubwihariye bugenewe itora rya Perezida wa Repubulika n’ubundi bugenewe itora ry’Abadepite, hakaba kandi isanduka z’itora ebyiri, na zo zirimo iy’umweru ifite n’umufuniko w’umweru izakoreshwa mu itora rya Perezida, mu gihe isanduka y’umweru ifite umufuniko w’umukara izakoreshwa mu itora ry’Abadepite.


Ni mu gihe kandi Munyaneza yavuze ko kubera ko aya matora azaba akomatanyije bazakora ku buryo abaturage batagira urujijo, bagategura impapuro z’ibara ritandukanye, aho urw’itora rya Perezida wa Repubulika ruzaba ari umweru imbere n’inyuma, mu gihe uruzatorerwaho Abadepite ruzaba rusa na kaki.


Ati:

“Turateganya ko umuturage atazazihabwa icyarimwe. Azajya aza abanze ahabwe urupapuro rwa Perezida wa Repubulika, rwa rundi rw’umweru. Urumuhaye amwereke ati ‘urajya hariya mu bwihugiko na bwo bwihariye bwa Perezida wa Repubulika, avemo ajye ku isanduka y’itora rya Perezida wa Repubulika. Umuntu uvuye gushyiramo urwo rupapuro azajya anyura ku mukorerabushake wundi amuhe urupapuro rwa kaki rutorerwaho Abadepite, na we amwereke ubwihugiko bugenewe itora ry’Abadepite ajye gushyira urupapuro rw’itora mu isanduka ifite umufuniko w’umukara hasi isa n’umweru.”


Ni mu gihe NEC ivuga ko kuva mu 2016 ikoresha 100% amafaranga aturuka mu ngengo y’imari ya Leta y’u Rwanda, nta nkunga cyangwa imfashanyo y’amahanga irimo; aho ngo iyo habaga amatora ya Perezida wa Repubulika ukwayo cyangwa ay’Abadepite yatwaraga miliyari 7 Frw, mu gihe ingengo y’imari ateganyijwe azatwara asaga miliyari 8.1 Frw, kandi ko igice kinini cyayo cyamaze kuboneka, ndetse ngo hari amafaranga azava mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 izatangira muri Nyakanga 2024.


Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ryasohotse tariki 11 Ukuboza 2023 rigaragaza ko azaba tariki 15 Nyakanga 2024, mu gihe ababa hanze y’u Rwanda bazatora kuwa 14 Nyakanga.
Zimwe mu mpamvu zatumye habaho guhuza aya matora harimo no kugabanya ikiguzi kiri hejuru yatwaraga kandi akaba mu myaka ikurikiranye.


Biteganijwe ko kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu; mu gihe amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 naho ay’abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.

 

Comment / Reply From