Dark Mode
  • Saturday, 27 July 2024

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izakirira Bénin i Kigali nta mufana

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izakirira Bénin i Kigali nta mufana

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yanzuye ko umukino w’u Rwanda na Bénin uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ariko nta bafana bari ku kibuga.


Icyemezo cyo gukinira umukino w’u Rwanda na Bénin mu Mujyi wa Kigali cyafashwe gikuraho icyari cyafashwe na CAF yari yategetse ko umukino wabera mu Mujyi wa Cotonou.


Ku wa 21 Werurwe 2023, CAF yamenyesheje Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), ko u Rwanda rutemerewe kwakirira Bénin i Huye kuko nta hoteli zujuje ibisabwa zihari, itegeka ko ruzakinira umukino wo kwishyura i Cotonou.


Iri tangazo ryaje mbere y’umunsi umwe ngo ibihugu byombi bikine umukino ubanza, ndetse umukino wabereye kuri Stade de l’Amitié GMK mu Mujyi wa Cotonou ku wa 22 Werurwe 2023, warangiye binganyije igitego 1-1.


Ni mu gihe nk’uko ibaruwa CAF yandikiye FERWAFA IBIGARAGAZA, Biteganyijwe ko uyu mukino uzakinwa ku wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023.

 

Comment / Reply From