Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

'Ibiti 5 by’imbuto kuri buri rugo'; gahunda yitezweho kuba igisubizo ku Banyarwanda

'Ibiti 5 by’imbuto kuri buri rugo'; gahunda yitezweho kuba igisubizo ku Banyarwanda

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama ngarukamwaka ya Afurika yita ku biribwa (Africa Food Systems Forum –AFSF 2024); ku wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yamuritse gahunda yise ‘Five Fruits Trees per Household’ (Ibiti 5 by’imbuto kuri buri rugo), yitezweho kuzaba igisubizo ku banyarwanda.


Mu rwego rwo gutegura iyi nama ya AFSF 2024 iteganijwe kuva tariki 02 kugera ku ya 06 Nzeri 2024 na bimwe mu bikorwa byayo, AGRA iyitegura ku bafatanye na MINAGRI, bateguye inama n'abafatanyabikorwa iyobowe na Minisitiri Dr Ildephonse Musafiri, barebera hamwe aho imyiteguro igeze; ahanagaragajwe gahunda ya MINAGRI yise "Ibiti bitanu by’imbuto kuri buri rugo"; ni mu rwego rwo kugabanya imirire mibi mu banyarwanda, kuzamura ubukungu bwabo no kurengera ibidukikije.


Ni nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragaje ko 20.7% by’abanyarwanda batihaza ku mirire, aho kugeza ubu 32,4% by’abana bagaragaza imirire mibi, abana bangana na 19.5% bari hagati y’amezi 8 na 23 ari bo babona iby’ibanze bibatunga.


Ibi byose bikaba biterwa no kuba abanyarwanda batabona imbuto zihagije, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko umunyarwanda afata Garama 91.3 ku munsi, mu gihe Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO-OMS) rivuga ko nibura umuntu yajabaye afata Garama 400 z’imbuto ku munsi.


Mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo, MINAGRI n’abafatanyabikorwa bayo bagiye gukora ubukangurambaga no gutanga ibiti by’imbuto biribwa muri gahunda bise “Ibiti bitanu by’imbuto kuri buri rugo”; yitezweho igisubizo ku mirire myiza y’abanyarwanda.


Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri MINAGRI, Dr Alexandre Rutikanga avuga ko iyi gahunda ifite inyungu mu mirire, mu bukungu ndetse no ku bidukikije.


Ati:

“Ni igisubizo ku mirire kuko mu mbuto vitamine, imyunyu ngugu na fibre; zigatuma agira ubuzima n’imibereho myiza, by’umwihariko ku bagore batwite n’abana."


Yongeyeho ati:

“Ku bukungu bw’urugo umuryango ushobora kwinjiza amafaranga binyuze mu kugurisha imbuto zasagutse ku zo barya, kongera amafaranga bazigamaga, ndetse no guhanga imirimo kuva muri pepiniyeri, mu busitani bw’imbuto no mu kuzitunganya.”


Ni mu gihe ku bidukikije, Dr Rutikanga yagize ati:

“Gutera ibiti by’imbuto bituma ubutaka burumbuke bikanaburinda isuri, bikongera urusobe rw’ibinyabuzima, umwuka mwiza no kurwanya imihindagurike y’ikirereno guteza imbere imicungire ihamye y’ubutaka.”


Biteganijwe ko iyi gahunda yiswe ‘Ibiti bitanu by’imbuto kuri buri rugo’ izatangirira ku ikubitiro mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Gicumbi, Ngoma, Kayonza, Kirehe, Nyaruguru, Nyamagabe, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali; ukazatwara arenga Miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

'Ibiti 5 by’imbuto kuri buri rugo'; gahunda yitezweho kuba igisubizo ku Banyarwanda
'Ibiti 5 by’imbuto kuri buri rugo'; gahunda yitezweho kuba igisubizo ku Banyarwanda
'Ibiti 5 by’imbuto kuri buri rugo'; gahunda yitezweho kuba igisubizo ku Banyarwanda

Comment / Reply From