Dark Mode
  • Tuesday, 14 May 2024

Hari amakipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Volleyball ashobora kutitabira imikino Nyafurika!

Hari amakipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Volleyball ashobora kutitabira imikino Nyafurika!

Mu gihe hateganijwe imikino nyafurika izabera i Accra muri Ghana muri Werurwe umwaka utaha wa 2024, biravugwa ko amakipe agomba guhagararira u Rwanda akina Volleyball yo mu nzu (Indoor Volleyball) ashobora kutitabira iyi mikino kubera ingengabihe, CAVB Zone V ikavuga ko hatinze kuboneka abakira imikino yo gushaka itike.


Ibi biravugwa nyuma y’aho kuva muri Kanama 2023, byari bizwi ko bitarenze tariki ya 30 Mutarama 2024, ibihugu byose bigomba kuba byaramaze gushaka amatike yerekeza i Accra muri Ghana ahazabera iyi mikino nyafurika iba nyuma ya buri myaka ine; aho binyuze mu mazone ibihugu biherereyemo, ari ho hatangwa igihe (amatariki n’ukwezi) imikino yo gushaka iyo tike izaberamo yewe n’aho izabera.


Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2023, Kigalitoday yanditse ko mu Karere ka gatanu (CAVB Zone V) ari na ko u Rwanda ruherereyemo bahawe gahunda yo gushaka ayo matike ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, bivuze ko haba mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ndetse no muri Minisiteri ya Siporo, nta gahunda y’aho imikino yo gushaka itike y’imikino nyafurika (All African Games Qualifiers) izabera bari bafite, bityo ko ikipe z’igihugu (abagabo n’abagore) byari bigoranye ko zategurwa batazi niba koko ayo marushanwa azaba.


Muri gahunda yo gushaka ayo matike bahawe na CAVB Zone V, ubuyobozi bwayo bwandikiye Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ko irushanwa ryo gushaka itike ryamaze gushyirwa mu gihugu cya Misiri kuva tarikiya ya 21 kugeza tariki ya 29 Mutarama 2024, ibaruwa yakurikiranye n’iya Misiri nk’Igihugu kizakira.


Ibi biravugwa kandi mu gihe Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Paulo De Tarso Milagress, ari mu biruhuko iwabo muri Brazil, ndetse hakaba n’amakuru Kigalitoday ivuga ko aturuka muri Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, avuga ko “bitewe n’uko nta ngengabihe yari ihari, bigoranye ko hahita haboneka ubushobozi bwo gutegura no gutwara aya makipe y’igihugu mu gushaka itike ya All African Games mu gihugu cya Misiri, kuko ngo n’abakinnyi bamwe bari mu biruhuko, bikaba bigoranye ko hahita hategurwa ikipe izatanga umusaruro bitari ukwitabira gusa.”


Mu gushaka kumenya icyo Ubuyobozi bwa CAVB Zone V buvuga kuri uku gukererwa kumenyesha Amashyirahamwe agize aka Karere, mu butumwa bugufi Perezida wa CAVB Zone V, Ruterana Fernand Sauveur yabwiye Umusarenews ko “gahunda y’igihe irushanwa rizabera bari basanzwe bayizi, ndetse ko bandikiye amashyirahamwe harimo n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda babasaba kwakira imikino yo gushaka itike bikabananira, bikaba ngombwa ko bategereza igihugu cyemera kwakira iyi mikino, bityo ko abazakira (Misiri) ari bo batinze kuboneka.”


Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kane ku rwego rwa Afurika mu cyiciro cy’abagore no ku mwanya wa gatandatu mu bagabo, mu gihe kandi aka Karere ka gatanu (CAVB Zone V) u Rwanda rubarizwamo ariko kanafite amakipe yatwaye ibikombe bya Afurika 2023, ni ukuvuga Misiri mu bagabo na Kenya mu bagore.


Ni mu gihe kandi ubwo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, i Mombasa muri Kenya hasozwaga irushanwa rya Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) ku rwego rw’Akarere ka gatanu mu gushaka itike y’imikino nyafurika (All African games 2024) izabera i Accra muri Ghana muri Werurwe 2024, amakipe y’u Rwanda haba mu bagabo no mu bagore yabonye itike yo kuzitabira iyo mikino, ndetse no gukomeza mu cyiciro  gikurikiraho mu gusha itike y’imikino Olempike izabera mu Bufaransa muri Kanama umwaka utaha wa 2024.

Comment / Reply From