Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Gicumbi: Visi Meya Mbonyintwari mu gashya kiswe ‘Imbaduko y’umuturage mu isibo’

Gicumbi: Visi Meya Mbonyintwari mu gashya kiswe ‘Imbaduko y’umuturage mu isibo’

Mu Karere ka Gicumbi harimo kubera ubukangurambaga bunyuzwa mu gashya k'aka Karere kiswe ‘Imbaduko y'umuturage mu isibo’, aho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yagaragaye mu muhanda ahagaze hejuru mu modoka abwira abaturage ingamba zihari zo kurwanya umwanda n’ingaruka zawo.


Ni ubukangurambaga bwateguwe mu gihugu hose na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC) bwo kwimakaza isuku n’isukura, aho biteganijwe ko buzamara umwaka abaturage bigishwa kugira isuku muri byose.


Ubwo tariki 29 Gicurasi 2023 yari muri ubu bukangurambaga, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari JMV wari muri Santeri ya Rukomo iherereye mu Murenge wa Rukomo, yagaragaye ahagaze mu modoka inyuma azenguruka iyo santere, agenda avugira mu mizindaro abwira abaturage ububi bw’umwanda n’ingaruka zawo igihe batawirinze, ari nako abashishikariza kugira isuku muri byose na hose.


Mu kiganiro ku murongo wa telefoni, Visi Meya Mbonyintwari yabwiye Umusarenews ko isuku idakorwa ngo birangire ahubwo ari uguhozaho, kuko hari indwara ziterwa n’umwanda.


Ati:

 

“Hari indwara ziterwa n’umwanda nk’imirire mibi ituma habaho kugwingira, hakaza impiswi, inzoka zo mu nda, indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa A, n’izindi ndwara zibasira ubuzima bwa muntu, kandi zose zigira ingaruka, ni mpamvu rero kugira isuku buri munsi kandi hose ari ngombwa kugira ngo dukomeze kugira ubuzima bwiza.”


Yakomeje avuga ko mu Karere ka Gicumbi nka kamwe kagaragaramo abana bafite imirire mibi ku bana, bafashe ingamba zo gushyira imbaraga mu bukangurambaga, kugira ngo bimakaze isuku banarwanye imirire mibi.


Ati:

 

“Turimo kuzamura ubukangurambaga, hari agashya twari dusanganwe iwacu i Gicumbi kitwa ‘Muturanyi ngira nkugire mu iterambere’, ubu tubihawemo umurongo na MINALOC twashyizeho akandi kitwa ‘Imbaduko y’umuturage mu isibo’, bivuze ko hari ibyo twakoraga ariko tugiye kongera imbaraga kugira ngo ikibazo cy’umwanda gikemuke burundu isuku igaragare hose.”


Visi Meya Mbonyintwari yasoje asaba abaturage ubufatanye no kunga ubumwe, na cyane ko ‘ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo mbaraga zabo’, baakorera hamwe bagahwiturana abadafite udutanda tw’amasahane, abadafite imigozi yo kwanikaho imyenda bagakeburana bakajyanamo bakabigira.


Yanaboneyeho kandi kubasaba kumvira abayobozi babo kuva kuri ba ‘Mutwarasibo’ kuzamuka kuri ba Mudugudu n’abandi, kugira ngo uyu mwaka bihaye uzabe umwaka wo kugira isuku ku buryo n’uturutse ahandi nk’umunyamahanga azabone iandukaniro n’aho yanyuze.


Ni mu gihe ‘Isuku hose ihera kuri njye’ yaje nyuma y’aho abanya-Gicumbi bari bafite agashya bise ‘Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo mu iterambere’, ubu bakaba bongeyeho ‘Imbaduko y’umuturage mu isibo’ hagamijwe kwimakaza isuku ku mubiri no ku myambaro, aho barara n’aho batuye hose, muri santeri z’ubucuruzi, resitora, utubari, ku mashuri, amavuriro, insengero n’imisigiti, ahategerwa imodoka(gare), ahatangirwa serivisi zitandukanye n’ahandi hose hahurira abantu benshi.

 

Amwe mu mafoto y'ubukangurambaga bwiswe 'Imbaduko y'umuturage mu isibo' muri santeri ya Rukomo:

Gicumbi: Visi Meya Mbonyintwari mu gashya kiswe ‘Imbaduko y’umuturage mu isibo’
Gicumbi: Visi Meya Mbonyintwari mu gashya kiswe ‘Imbaduko y’umuturage mu isibo’
Gicumbi: Visi Meya Mbonyintwari mu gashya kiswe ‘Imbaduko y’umuturage mu isibo’
Gicumbi: Visi Meya Mbonyintwari mu gashya kiswe ‘Imbaduko y’umuturage mu isibo’
Gicumbi: Visi Meya Mbonyintwari mu gashya kiswe ‘Imbaduko y’umuturage mu isibo’
Gicumbi: Visi Meya Mbonyintwari mu gashya kiswe ‘Imbaduko y’umuturage mu isibo’

Comment / Reply From