Dark Mode
  • Thursday, 21 November 2024

Gicumbi: “Mwegereze abana imitima yanyu”; Visi Meya Uwera abwira ababyeyi n’abayobozi

Ababyeyi n’abayobozi bo mu Karere ka Gicumbi barasabwa kwita ku burere bw’abana no kubarinda icyabahungabanya icyari cyo cyose, na cyane ko aribo bafite uruhare runini by’umwihariko ku bijyanye n’isuku.

Ibi ni bimwe mu byagarutswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, ubwo muri aka Karere hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umwana w'Umunyafurika wari ufite insanganamatsiko igira iti: 'Uburenganzira bw'umwana w'Umunyafurika mu Isi y'ikoranabuhanga'.

Umuyobozi wa Compassion International mu Karere ka Gicumbi, Bwana Havugimana Flavien, wavuze mu izina ry'abafatanyabikorwa, yavuze ko ikoranabuhanga ari ryiza mu iterambere by'umwihariko mu burezi bw'abana, abasaba nk'urubyiruko kuribyaza umusaruro biga bakaminuza, dore ko ngo rikwiye kuba igisubizo ku barikoresha aho kuba imbogamizi, by'umwihariko asaba abana kujya barikoresha biyungura ubumenyi aho kurikoresha biga imico mibi, kugira ngo bazavemo abanyagihugu bazima babereye u Rwanda.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu munsi, Visi Meya Uwera Parfaite wari umushyitsi mukuru, yibukije ababyeyi n’abayobozi uburenganzira bw’abana burimo; uburenganzira bwo kugira ibimuranga n'ubwenegihugu, kugira no kurererwa mu muryango, kubaho kandi neza, kurindwa icyamuhungabanya no kurengerwa, kubona uburezi kandi bufite ireme; asaba ababyeyi n’abayobozi kwirinda icyabuhungabanya.

Ati:

“Uburenganzira bw’umwana twe kubuhutaza, ababyeyi turabasaba kubigira ibyanyu. Ab’ubu bajya bavuga ngo ‘turabasaba kubyegereza umutima’. Ikintu wegereje umutima kiguhora ku mutima koko; abana rero bagume ku mitima yanyu, mubiteho, mubagirire isuku kandi mwirinde icyabahungabanya icyari cyo cyose.”

Yakomeje yitsa cyane ku isuku, na cyane ko bari mu bukangurambaga bw’isuku buzamara umwaka, avuga ko atari umwaka gusa ahubwo bakwiye kugira isuku igihe cyose kandi hose, haba mu rugo no mu nkengero zarwo, ku mubiri waba uw’umubyeyi n’umwana, ku myamabaro yabo, mu bwiherero, mu byo kurya, muri santeri z’ubucuruzi n'ahandi hose; yibutsa ababyeyi by’umwihariko ko ari bo rufunguzo rw’uko isuku yaba umuco.

Ni mu gihe kandi muri uyu muhango abana bahawe amata mu rwego rwo gukangurira no gutoza ababyeyi babo kujya babagaburira indyo yuzuye, ndetse abahize abandi mu mikino, imivugo no mu mbyino bahabwa ibihembo binyuranye byiganjemo ibikoresho by’ishuri nk’ibikapu, amakayi n’amakaramu.

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi:

Comment / Reply From