Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Gatsibo: Visi Meya Mukamana arasaba abafatanyabikorwa guhuza imbaraga mu kurinda no kurengera umwana

Gatsibo: Visi Meya Mukamana arasaba abafatanyabikorwa guhuza imbaraga mu kurinda no kurengera umwana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023, mu Karere ka Gatsibo habereye inama nyunguranabitekerezo ku kurinda no kurengera umwana yateguwe n’aka Karere ku bufatanye na Compassion International Rwanda.

Ni inama yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, Umuyobozi Mukuru wa Compassion International mu Rwanda, John Nkubana, abafatanyabikorwa batandukanye bakora ku iterambere ry'Umwana n'inzego z'Umutekano.

Umuyobozi Mukuru wa Compassion International Rwanda, yatangaje ko buri mwaka mu Karere ka Gatsibo hinjira Miriyari 1.5 y'amafaranga y'u Rwanda hagamijwe guteza imbere imiryango ifite abana muri uwo mushinga.

Ni mu gihe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yasabye abafatanyabikorwa batandukanye bakora ku iterambere ry’abana mu Karere ko bahuza imbaraga mu kurinda no kurengera umwana.

Kugeza ubu Compassion International Rwanda ikorera mu Mirenge 10 kuri 14 igize Akarere ka Gatsibo; aho ubinyujije mu Madini n'Amatorero 18 uyu mushinga ukoreramo muri aka Karere ufasha abana 4,512 baturuka mu miryango 4,493.

Gatsibo: Visi Meya Mukamana arasaba abafatanyabikorwa guhuza imbaraga mu kurinda no kurengera umwana
Gatsibo: Visi Meya Mukamana arasaba abafatanyabikorwa guhuza imbaraga mu kurinda no kurengera umwana
Gatsibo: Visi Meya Mukamana arasaba abafatanyabikorwa guhuza imbaraga mu kurinda no kurengera umwana
Gatsibo: Visi Meya Mukamana arasaba abafatanyabikorwa guhuza imbaraga mu kurinda no kurengera umwana

Comment / Reply From