Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Kigali: ‘Ku Ndege smart project’ ya SOLEIL Ltd ; igisubizo ku bakora ubufundi n’ubuyede

Kigali: ‘Ku Ndege smart project’ ya SOLEIL Ltd ; igisubizo ku bakora ubufundi n’ubuyede

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, SOLEIL Ltd (Societe d’Organisation Lineaire, Etude et Innovation Lucrative), yatangije ku mugaragaro umushinga yise ‘Ku Ndege smart project’ uzafasha abakora akazi k’ubwatsi bazwi nk’abafundi n’ababafasha bazwi nk’abayede.


Mu gihe bimaze kugaragara ko mu bice by’imijyi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ubutaka bwo guhinga bugenda bushira yewe n’aho guhinga hagenda haba hato, ni ngombwa ko hatezwa imbere imirimo y’amaboko n’indi myuga itandukanye ifasha abantu kubaho no gukomeza kwiteza imbere.


Ni muri urwo rwego sosiyeti SOLEIL Ltd yatangije umushinga yise ‘Ku Ndege smart project’, ugamije gufasha abakora umwuga w’ubwubatsi barimo abafundi n’abayede kuzajya ubahuza n’ababaha akazi, kubaha ibikoresho bakagenda bishyura buhoro buhoro, ndetse no kubaha ibiribwa bibafasha gutunga imiryango yabo.

 

Umuyobozi mukuru wa SOLEIL Ltd, Uwitonze Francois Xavier, avuga ko batekereje ‘Ku Ndege smart project’ bamaze kubona ibibazo abafundi n’abayede bahura nabyo nko kubura akazi aho bategera ababaha akazi hazwi nko ku ‘Ndege’, aho ngo byanabangamiraga umutekano w’abaturage.


Ati:

 

‘’Uretse no kuba byari bibabangamiye kuko hari ubwo babura akazi, binabangamiye umutekano w’abaturage babona abantu bari aho bafite amashoka n’ibindi bikoresho bategereje ababaha akazi, byanabatera ubwoba; twasanze hari uburyo twabahuriza hamwe tukabashakira inzu bazajya bategererezamo akazi, tugakoresha ikoranabuhanga(software) abantu bajya babashakiraho ngo babahe akazi, ubundi tugakorana nabo amasezerano, tukabashakira ibikoresho bakoresha ndetse n’iby’ubwirinzi n’ibindi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’ibiribwa bajya bishyura bitabagoye.’’

 

Uwitonze avuga kandi ko kugeza ubu birimo kugenda neza, dore ko hari na kompanyi zikoresha abantu benshi zikora ubwubatsi zitandukanye, zagaragaje ko zifite ubushake bwo gukorana na SOLEIL Ltd, ndetse ko  bamaze kuvugana igisigaye ari ugusinyana amasezerano, kugira ngo bajye baha akazi abafundi n'abayede bafitanye amasezerano na SOLEIL Ltd, aho kugeza ubu abafundi n'abayede bagera kuri 340 bo ku ndege 40 biteguye gukorana nabo.


Ni mu gihe abafundi n’abayede bavuga ko iyi gahunda iziye igihe kandi zabafasha mu kazi bakora, dore ko hari igihe bamaraga igihe ntako babonye, bityo bikabagora gutunga imiryango yabo.


Umuyede witwa Muhayuwera Alphonsine ufite abana batatu, akaba yari asanzwe ategera ku ndege ya Nyabisindu mu Murenge wa Kimironko ati:

 

’’Kubona akazi biragoye kuko washoboraga kujya ku ndege akazi ukakabura cyangwa wakorera nk’umuntu bikaba iminsi ibiri gusa ejo ukicara na ya yandi wakoreye ntatunge urugo, ikinshimishije ni uko umuntu yajya akora buri munsi bikamufasha kwiteza imbere no gutunga umuryango we.’’


Nsanzumuhire Alex, umufundi wategeraga ku ndege ya Masaka, avuga ko aya masezerano atagoranye kuko yizeye kuzabona akazi gahoraho bikazamufasha cyane mu buzima bwe bwa buri munsi, dore ko mbere wasangaga ukora akazi rimwe na rimwe ukamburwa cyangwa se wakwishyurwa ugasanga uri mu madeni, bigatuma uhorana ibibazo byaba kwishyura inzu yo kubamo, kurya no gufasha abana kwiga, bityo ugasanga uhora mu madeni adashira, ariko ubu akaba yizeye ko umufuka we uzajya uhora ubyimbye(afite amafaranga); asoza ashishikariza bagenzi be bakora akazi k’ubwubatsi kwitabira iyi gahunda.


Kugira ngo umufundi cyangwa umuyede akorane na SOLEIL Ltd, bimusaba kubanza kugirana amasezerano n’iyi sosiyeti, ubundi umufundi wahawe akazi akishyura amafaranga magana atanu y’u Rwanda (500Frw), naho umuyede yishyure magana abiri mirongo itanu (250 Frw) ku mubyizi umwe, gusa ariko abahawe akazi gahoraho bazajya bongeraho igiceri cy’ijana(100Frw).

 

Kigali: ‘Ku Ndege smart project’ ya SOLEIL Ltd ; igisubizo ku bakora ubufundi n’ubuyede
Kigali: ‘Ku Ndege smart project’ ya SOLEIL Ltd ; igisubizo ku bakora ubufundi n’ubuyede
Kigali: ‘Ku Ndege smart project’ ya SOLEIL Ltd ; igisubizo ku bakora ubufundi n’ubuyede
Kigali: ‘Ku Ndege smart project’ ya SOLEIL Ltd ; igisubizo ku bakora ubufundi n’ubuyede

Comment / Reply From