Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

‘Igare rya Mudugudu’, akandi gashya kazanywe n’Akarere ka Gatsibo

‘Igare rya Mudugudu’, akandi gashya kazanywe n’Akarere ka Gatsibo

Mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, buri Muyobozi w’Umudugudu mu Karere ka Gatsibo, azaba yongerewe ubushobozi bwo kunoza serivisi aha abo ayobora, harimo n’igare rigezweho rizajya rimufasha kuzuza inshingano ze za buri munsi, dore ko i Gatsibo ari iwabo w’udushya.


Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo ku wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, mu Karere ka Gatsibo hatangizwaga icyumweru cy’Umujyanama gifite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire kubaka Umuryango ushoboye, utekanye, uhesha ishema abawugize kandi ubereye u Rwanda”, kikaba kizasozwa n'umuganda rusange wo ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023.


Ni icyumweru gifite intego yo gushimangira umuco w’imiyoborere myiza himakazwa kujya inama n’ibiganiro hagati y’abayobozi n’abayoborwa, Abajyanama bareba ibibazo bibangamiye umuturage kugira ngo bishakirwe ibisubizo, ibitabibonye bikorerwe ubuvugizi; kikaba cyaratangirijwe mu Murenge wa Gitoki abaturage bakangurirwa gahunda za Leta nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza binyuze mu matsinda mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo neza, ndetse ku bufatanye n'abaturage b'uyu Murenge, irondo ry'umwuga rishyikirizwa ibikoresho bizabafasha kuzuza inshingano zo gucunga umutekano w'abaturage birimo Moto, impuzankano igizwe n'imyenda, inkweto n'amatoroshi.


Perezida w’Inama Nyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yavuze ko nk’abahagarariye abaturage bashishikajwe cyane no gushyashyanira umuturage baba ijwi ryabo mu buyobozi.


Ati: “Turashaka guharanira kubaka umryango ushoboye, umuryango ufite iby’ingenzi, ufite abana babasha kujya mu ishuri, ufite ubuzima, imibereho myiza kandi uwo muryango utekanye ufite ituze, uhesha ishema abawugize kandi bishimira kuwubamo, bishimira kuba mu Karere ka Gatsibo.”


Yakomeje avuga ko muri byinshi birimo gukorwa kugira ngo umuryango wifuzwa ugerweho, buri gihe iyi Nama Njyanama iba itekereza udushya, aho ubushize batekereje kubaka ubushobozi rw’urwego rw’Akagari baruha ibikoresho ndetse na Moto ku Munyamabanga nshingwabikorwa; ubu uyu mwaka ikigiye gukurikiraho ari urwego rw’Umudugudu, na cyane ko ari urwego rw’ubukangurambaga rugeza gahunda za Leta ku baturage.


Ati:

 

“Tumaze gukora isesengura twasanze dufite imidugudu iruta na tumwe mu tugari two mu turere dutandukanye. Iyo rero udafite umukuru w’Umudugudu ushoboye ngo agufashe gukurikirana no kugeza ku baturage gahunda za Leta, ntiwagera ku musaruro wari witeze; ari nayo mpamvu twafashe gahunda yo guteza imbere urwego rw’umudugudu kugira ngo turwubake tubaha ubumenyi bw’ibanze kugira ngo bamenye politiki, gahunda n’umuyoboro bya Leta, kugira ngo umukuru w’umudugudu na komite bafatanyije babe bayumva neza.”


Yakomeje avuga ko hari ubwo usanga hari umudugudu ufite hagati y’ingo 20 na 50, bigatuma kugira ngo Mudugudu ave ku rugo ajye ku rundi areba gahunda za Leta zitandukanye nk’ubwisungane mu kwivuza, abaturage bagifite umuco mubi wo kurarana n’amatungo, abadafite ubwiherero, abatuye mu manegeka n’ibindi, ugasanga biramuvuna cyane bikanamugora, bityo hari ibyo akwiye gufashwa no koroherezwa kugera aho hose hatandukanye.


Bwana Sibomana ati:

 

“Nyuma yo kureba ibyo byose rero twiyemeje nibura gushakira igare umukuru w’Umudugudu nk’inyoroshyangendo, kugira ngo abashe gutanga Serivisi. Njyanama yaricaye yungurana ibitekerezo dusanga dufite abafatanyabikorwa baba abakomoka muri Gatsibo, abikorera, abajyanama bafashe iya mbere buri wese yiyemeza gutanga igare. Twifuza ko byibuze bitarenze ukwezi kumwe icyo gikorwa tuzaba twagishoje.”


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko aya magare bazaha abayobozi b’Imidugudu azaba ari amagare agezweho, kuko mu kujya kuyarambagiza hagomba kuba hariho itara imber n’akagarurarumuri inyuma, rifite ingofero yabugenewe (helmet), ku buryo na ninjoro Mudugudu azajya arigendaho afite umutekano.


Akarere ka Gatsibo gasanzwe kazwiho kuba bandebereho!


Akarere ka Gatsibo gafite Imirenge 14, Utugari 69 n’Imidugudu 602, ni mu gihe udushya muri aka Karere duhoraho, dore ko ari ho hatangiriye gutanga Moto ku Banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bikaza gusakara no mu tundi turere, igikorwa cyiswe ‘Inzu y’Umujyanama’ aho buri umwe mu bagize Inama Njyanama ya Gatsibo yubatse inzu ku mufuka we kugira ngo bakemure ikibazo cy’abadafite aho baba.


Hari kandi gahunda yo kumenyekanisha ibikorwa by’imihigo ku Karere, mu Mirenge no ku Tugari kandi abaturage bagahabwa raporo buri gihembwe, ndetse n’igikorwa cyiswe ‘Gatsibo igwije imbuto’ cyitezweho kuvana abana mu mirire mibi no kubona imbuto zihagije mu Karere, aho ku Biro by’Akarere, Imirenge, Utugari, Amashuri no ku mihanda hirya no hino haterwa ibiti by’imbuto ziribwa, ndetse abayobozi n’abandi bo mu nzego zitandukanye buri wese akagira igiti yitaho buri munsi.

‘Igare rya Mudugudu’, akandi gashya kazanywe n’Akarere ka Gatsibo
‘Igare rya Mudugudu’, akandi gashya kazanywe n’Akarere ka Gatsibo
‘Igare rya Mudugudu’, akandi gashya kazanywe n’Akarere ka Gatsibo
‘Igare rya Mudugudu’, akandi gashya kazanywe n’Akarere ka Gatsibo
‘Igare rya Mudugudu’, akandi gashya kazanywe n’Akarere ka Gatsibo

Comment / Reply From