Gicumbi: Hashimwe abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, hakeburwa abatagaragaza ibyo bakora
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gicumbi (JADF-Gicumbi) bagaragaje ibyo bakora hashimwa abitabiriye, abatagaragaye basabwa kujya bitabira iyi gahunda igamije gushyigikira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo mu Karere ka Gicumbi hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, igikorwa cyabaye kuva tariki 28 kigasozwa tariki 30 Kamena 2023, gifite insanganyamatsiko igira iti: "Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu mu iterambere rirambye"; cyitabirwa na Perezida w'Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Ntagungira Alex ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere, Nzabonimpa Emmanuel n’abandi bajyanama bagize Inama Njyanama y'Akarere.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gusura aho abafanyabikorwa berekanaga ibyo bakora mu rwego rwo guteza imbere Akarere; aho mu ijambo ry’ikaze Perezida wa JADF Gicumbi Padiri Nzabonimana Augustin yashimiye Abafatanyabikorwa bose bagera kuri 65 bitabiriye iri Murikabikorwa, ashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi ku bufatanye bubagaragariza, ariko anaboneraho kunenga bamwe mu bafatanyabikorwa batitabira iyi gahunda nabo bagaragaze ibyo bakora, mu rwego kuzamura imibereho myiza y'umuturage, kuko ari we uza ku isonga; asaba buri wese kubigira ibye, kandi ko bagiye gukomeza gukorana no kunga ubumwe baharanira iterambere rirambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga ku bafatanyabikorwa mu iterambere batitabira iyi gahunda.
Ati:
“Ubundi imurikabikorwa nk’iri aba ari umwanya mwiza wo kwigaragaza no kugaragaza ibyo abantu bakora. Muri iyi minsi itatu iba ishije hari ababa baza kureba ibyo bakora, hari n’aho umuntu aza ugasanga aravuga ati aba sinari mbazi yewe n’ibyo bakora. Biba ari umwanya mwiza rero wo kuza ukagaragariza abaturage ibyo ubakorera nk’uko tuba twarabibemereye ko tubibakorera. Ni n’umwanya wo kugaragaza ibikorwa muri gahunda yo gushyigikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri byinshi adukorera. Hari abagarutsweho n’Umuyobozi wa JADF twifuza ko tugiye gukora ubukangurambaga nabo bajye baza bagaragarize abanya-Gicumbi n’abanyarwanda muri rusange ibyo bakora.”
Ni mu gihe Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Ntagungira Alex, avuga iri murikabikorwa ryagagaje ko umuturage arimo kumva no gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa birimo nko gufata ubutaka, imbuto nziza, uburyo bwo kuhira, ikawa nziza mu bworozi n’ibiribwa bitandukanye; anagaruka ku bafatanyabikorwa batitabiriye avuga ko bidashimishije, ariko ko bashaka ko bose baza bakitabira imurikabikorwa bakerekana ibikorwa byabo.
Muri iri Murikabikorwa hahembwe abafatanyabikorwa batandukanye barimo Compassion International Rwanda yahize abandi, ku mwanya wa kabiri haza Ingobyi mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Caritas Rwanda ya Diyosezi Byumba, abandi bahabwa certificates zo kwitabira; ni mu gihe kandi hanamuritswe ibikombe bitandukanye byegukanywe n’aka Karere birimo harimo n'icy’umukino w’intoki wa Volleyball abakobwa ba Gicumbi begukanye ku rwego rw'igihugu mu mikino y'Umurenge Kagame Cup; Meya Nzabonimpa abishyikiriza Perezida w'Inama Nyanama.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!