Dark Mode
  • Wednesday, 11 September 2024

Gen. Nyamvumba yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania

Gen. Nyamvumba yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, Amb. Gen Patrick Nyamvumba yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Amb. Mahmoud Thabit Kombo, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.


Umuhango wo gutanga izi kopi watangajwe n’Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X; mu gihe uretse kopi, biteganyijwe ko Amb. Gen Patrick Nyamvumba agomba gushyikiriza umwimerere w’izi mpapuro Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.


Amb. Gen Patrick Nyamvumba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, asimbura Fatou Harerimana; mu gihe muri Nyakanga 2024, Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje bidasubirwaho ko yujuje ibisabwa bituma yakora izi nshingano neza.


Gen. Patrick Nyamvumba yavutse tariki 11 Kamena 1967; akaba yarakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda mu Ishuri rya gisirikare rya Nyakinama kuva mu 1999 kugera 2009, akomereza kuyobora ingabo z’Umuryango w’abibumbye (UN) zifatanije n’iz’Afurika yunze ubumwe (AU) mu kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur (UNAMID) kuva mu 2009 kugera 2013, aho yabaye umugaba w’ingabo z’u Rwanda kuva 2013 kugera 2019, nyuma aza guhabwa umwanya wo kuba Minisitiri w’umutekano; Minisiteri yaje kuvanwaho.

 

Gen. Nyamvumba yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania
Gen. Nyamvumba yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania

Comment / Reply From