Dark Mode
  • Sunday, 05 May 2024

Gen Elly Tumwine, umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize yitabye Imana

Gen Elly Tumwine, umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize yitabye Imana

Nyuma y’aho mu minsi ishize byatangajwe ko arembye ndetse yajyanywe mu bitaro i Nairobi muri Kenya ngo, Gen Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022.


Gen Tumwine wavutse tariki 12 Mata 1954 ahitwa Burunga mu karere ka Mbarara, yaguye mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi, aho yari amaze ibyumweru bibiri yivuriza kanseri.


Gen Tumwine ni umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize, cyane cyane ku butegetsi bwa NRM ya Perezida Yoweri Museveni, aho mu mwaka wa 1978 aribwo yavuye mu byo kwigisha, maze ajya mu gisirikare cya Front for National Salvation (FRONASA), cyari kiyobowe na Yoweri Museveni, ngo bahangane n’ubutegetsi bwa Idi Amin.


Mu 1981 ubwo Museveni yajyaga mu ishyamba agashinga National Resistance Army (NRA), Elly Tumwine barajyanye, ndetse ubwo batangizaga urugamba rwa NRM bahereye ku kigo cya gisirikare cya Kabamba ku wa 6 Gashyantare 1981, amakuru menshi avuga ko Tumwine ari we warashe isasu rya mbere, bitangiza urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi mu 1986.


Kuri urwo rugamba, Tumwine yakomeretse mu isura ndetse ijisho rimwe rirapfa, ari nayo mpamvu yahoraga yambaye amadarubindi yijimye cyane.


NRA igeze ku butegetsi mu 1986, Tumwine yabaye umugaba wa mbere w’ingabo za Uganda, ndetse yari umwe mu bahagarariye ingabo mu nteko ishinga amategeko kugeza mu mwaka ushize, ibyo bikamugira umudepite wamazemo igihe kirekire kurusha abandi, dore ko yayigezemo mu mwaka wa 1986.


Ni mu gihe kandi mu bindi Gen Tumwine yakoze harimo kuba Umunyamabanga wa Leta w’Ingabo mu 1989, Umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano wo hanze y’igihugu kuva mu 1994 kugera 1996, umuyobozi wa Komite ishinzwe ubujurire bukuru bw’ingabo kuva mu 1986 kugera 1999; ndetse muri Nzeri 2005 nibwo yahawe ipeti rya General mu gisirikari cya Uganda, anagirwa umuyobozi w’abajenerali, gusa aza gusezererwa mu gisirikari ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022.

 

Amwe mu mafoto ya Gen Elly Tumwine:

Gen Elly Tumwine, umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize yitabye Imana
Gen Elly Tumwine, umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize yitabye Imana
Gen Elly Tumwine, umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize yitabye Imana
Gen Elly Tumwine, umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize yitabye Imana
Gen Elly Tumwine, umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize yitabye Imana
Gen Elly Tumwine, umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize yitabye Imana

Comment / Reply From