Gatsibo: Umwiherero witezweho kuba impamba ngenderwaho mu myaka 5
Kuva ku wa Gatanu tariki 16 kugera ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024, Abayobozi mu Karere ka Gatsibo bahuriye mu mwiherero w’iminsi 2 biga ku igenamigambi rinoze, aho basanga ari impamba izabafasha kwesa imihigo mu myaka 5 iri imbere.
Ni umwiherero wahuriyemo Inama Njyanama nk’urwego rukuru rw’Akarere, Inama y’umutekano itaguye irimo na Komite nyobozi, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, Abayobozi b’amashami ku rwego rw’Akarere, Abahagarariye abafatanyabikorwa, Abayobozi b’ibitaro, uwa REG, WASAC n'Inzego z'Umutekano, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: 'Igenamigambi rinoze umusingi mu kwesa imihigo.'
Mu gutegura uyu mwiherero hari hagamijwe kurebera hamwe Igenamigambi ry'imyaka 5(2024-2029), Umushinga w'imihigo y'Akarere 2024-2025, Kwimakaza imiyoborere ishingiye ku muturage, Kunoza imitangire ya serivise, imikorere n'imikoranire bigamije kwesa imihigo, ndetse n’Ishusho y'umutekano mu Karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yavuze barimo kwisuzuma ngo barebe aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda z’igihugu, n’ibisigaye kugira ngo bishyirwemo imbaraga byihutishwe, ndetse no gufata ingamba zo kwesa imihigo y’uyu mwaka wa 2024/2025.
Yakomeje avuga ko muri uyu mwiherero bareba gahunda y’ibikorwa by’Akarere (DDS) mu myaka itanu, bigendanye na Manifesto ya Perezida wa Repubulika watsinze amatora; bakabigabanyamo ibya buri mwaka, ariko bibanda cyane aho bakiri inyuma.
Avuga ku cyo uyu mwiherero umaze, Meya Gasana yagize ati:
“Ni impamba tuzagenderaho muri iyi myaka itanu kuko turi kumwe n’abayobozi bose bafute aho bahuriye n’abaturage, tureba imihigo, umutekano na serivisi, tuzanahura kandi n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari, Abakuru b’Imidugudu kugira ngo nabo tubaganirize ibyo twiyemeje hano; twumva mu byukuri bizatanga umusaruro mwiza ukomeje kwimakaza ibikorwa bikozwe mu buryo bwihuse kandi intego ari uguteza imbere umuturage.”
Ni mu gihe Bakundukize Jacques uhagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo, yavuze ko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye bishimira ko bigaragara ko umuturage w’aka Karere hari aho yavuye n’aho ageze mu mibereho myiza, mu bukungu no gukemurirwa ibibazo bitandukanye bijyanye n’uburenganzira bwe.
Bakundukize yakomeje avuga ko mu mwaka ushize bagize uruhare mu iterambere ry’Akarere kandi biteguye no gukomeza ubufatanye kugira ngo umuturage atere imbere.
Ati:
“Uruhare ruratandukanye, hari uburyo bw’amafaranga, tekinike nk guhindura imyumvire y’abaturage ndetse no kugira inama ubuyobozi bw’Akarere. Mu rwego rw’imari twatanze amafaranga arenga Miliyari esheshatu anga na hagati ya 15 na 20% ku ngengo y’imari yose y’Akarere.”
Yongeyeho ati: “Turakomereza ku byari bigezweho no ku cyerekezo igihugu gifite yaba 2050 n’imyaka itanu ya manda nshya; ibi byose biduha umukoro wo kureba icyo umuturage azaba yagezeho no kureba uruhare rwacu nk’Abafatanyabikorwa, haba mu ngengo y’imari, mu buryo tekinike, muri serivisi zitangwa kugira ngo umuturage agire aho ava n’aho ajya bigendanye na gahunda igihugu cyihaye.”
Mu isuzuma Akarere kakoze mu kwesa imihigo 116 bari barihaye umwaka ushize wa 2023/2024, kasanze barayesheje ku kigero kiri hejuru ya 90%; n’ubwo n’abashinzwe gusuzuma babikoze ariko bataratangaza ibyarivuyemo, gusa ngo icyizere kirahari kuko babikoze neza.
Amwe mu mafoto yaranze uyu mwiherero:
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!