Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Gatsibo: ‘Gatsibo igwije imbuto’ yatangijwe haterwa ibiti bigera ku bihumbi 38

Gatsibo: ‘Gatsibo igwije imbuto’ yatangijwe haterwa ibiti bigera ku bihumbi 38

Ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa 10/2022, wakozwe hibandwa ku gutera ibiti by’imbuto ziribwa, ahatewe ibigera ku bihumbi 38 muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’, yitezweho kuba igisubizo cy’imirire mibi.

Ni umuganda wanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo, Amb.Solina Nyirahabimana, abagize Inama Njyanama y’Akarere n’inzego z’Umutekano; aho bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kabarore mu gutera gutera ibiti by’imbuto.

Muri uyu muganda kandi, ni naho hatangirijwe gahunda yiswe ‘Gatsibo igwije imbuto’, ikaba igamije gutera ibiti by’imbuto ziribwa ku nyubako z’ubuyobozi, insengero, ibigo by’amashuri no ku mihanda, aho yitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’imbuto ziribwa mu Karere, dore ko n’aho zibonetse zigurishwa ku giciro cyo hejuru.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Bwana Sibomana Saidi yavuze ko ‘Gatsibo igwije imbuto’ izakemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato, ikazafasha abazikeneye kwa muganga ndetse n’abaturage muri rusange bazajya babasha kuzibona hafi yabo.

Naho Bwana Gasana Richard, uyobora Akarere ka Gatsibo yavuze ko ibiti byatewe bizakomeza gukurikiranwa kugira ngo bikure neza.

Meya Gasana ati:

’’Ibi biti byatewe ku nyubako z’ubuyobozi, ku mashuri, insengero no ku mihanga bizacungwa neza kugira ngo bizatange umusaruro.”

Yakomeje avuga ko ibiti byatewe mu busitani bw’Akarere bizakurikiranwa n’abakozi ku giti cyabo, dore ko buri mukozi afite igiti yateye kandi akaba ari we uzakomeza gukurikirana imikurire yacyo.

Ati:

’’Buri mukozi w’Akarere kugeza ku kagari yacukuye umwobo wo guteramo igiti cy’imbuto, none uyu munsi bateye ibiti ubu rero igikurikiyeho ni ugukomeza kubibungabunga neza.”

Ni mu gihe mu butumwa yahaye abaturage b’Umurenge wa Kabarore, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma muri aka Karere, Amb. Solina Nyirahabimana, yasabye abaturage kugira umuryango mwiza ufite indangagaciro nyarwanda, urangwa n'amahoro n'iterambere, uzira icyaha kandi ufite uburere buboneye haba ku bana ndetse n'urubyiruko.

Ku ikubitiro muri gahunda ya Gatsibo igwije imbuto, mu Karere ka Gatsibo hatewe ibiti by’imbuto ziribwa bigera ku bihumbi mirongo itatu n’umunani (38,000); ni mu gihe mu bundi butumwa bwahawe abaturage harimo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Ejoheza, kwirinda no gukumira ibyorezo birimo Covid19 na Ebola, isuku, umutekano no kwirinda no gukumira ihohoterwa.

Amwe mu yandi mafoto yaranze itangizwa rya ‘Gatsibo igwije imbuto’ mu Murenge wa Kabarore:

Gatsibo: ‘Gatsibo igwije imbuto’ yatangijwe haterwa ibiti bigera ku bihumbi 38
Gatsibo: ‘Gatsibo igwije imbuto’ yatangijwe haterwa ibiti bigera ku bihumbi 38
Gatsibo: ‘Gatsibo igwije imbuto’ yatangijwe haterwa ibiti bigera ku bihumbi 38
Gatsibo: ‘Gatsibo igwije imbuto’ yatangijwe haterwa ibiti bigera ku bihumbi 38
Gatsibo: ‘Gatsibo igwije imbuto’ yatangijwe haterwa ibiti bigera ku bihumbi 38
Gatsibo: ‘Gatsibo igwije imbuto’ yatangijwe haterwa ibiti bigera ku bihumbi 38
Gatsibo: ‘Gatsibo igwije imbuto’ yatangijwe haterwa ibiti bigera ku bihumbi 38
Gatsibo: ‘Gatsibo igwije imbuto’ yatangijwe haterwa ibiti bigera ku bihumbi 38

Comment / Reply From