Dark Mode
  • Friday, 17 May 2024

Football: Umunyarwanda Hakim Sahabo yerekeje mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

Football: Umunyarwanda Hakim Sahabo yerekeje mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, wari usanzwe akina mu Bufaransa mu ikipe ya Lille y’Abatarengeje imyaka 19, Hakim Sahabo, yasinyiye Standard de Liège yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.


Uyu musore w’imyaka 17 ari mu bakinnyi bitwaye neza mu Ikipe ya Lille y’Abatarengeje imyaka 19 kuko yanazamurwaga rimwe na rimwe agakina mu ikipe ya kabiri.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Hakim Sahabo, yasezeye kuri bagenzi be bakinanaga muri Lille, abashimira ibihe byiza bagiranye.


Yagize ati:

 

“Igihe kirageze ngo mbasezere. Mwarakoze cyane kunshyigikira bidasanzwe.”


Si ubwa mbere uyu mukinnyi agiye gukina mu Bubiligi kuko yahavukiye ndetse akurira mu makipe y’aho y’abato nka Beerschot, Anderlecht, Genk na Mechelen.


Hakim Sahabo ni umwe mu bakinnyi 28 Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Carlos Alós Ferrer aheruka guhamagara, ni mu rwego rwo kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha, aho ku Cyumweru, tariki 18 Kamena 2023, biteganyijwe ko Amavubi azakira ikipe y’igihugu ya Mozambique.


Standard de Liège ni imwe mu makipe y’ubukombe mu Bubiligi kuko yashinzwe mu 1898, imaze kwegukana ibikombe 10 bya Shampiyona (Jupiler Pro League), mu gihe ubu iri ku mwanya wa munani mu zikomeye ku Mugabane w’u Burayi.

 

Football: Umunyarwanda Hakim Sahabo yerekeje mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

Comment / Reply From