Dark Mode
  • Saturday, 04 May 2024

FERWAFA yemeje ingengo y’imari ivuguruye, abasifuzi n’abagore baramwenyura

FERWAFA yemeje ingengo y’imari ivuguruye, abasifuzi n’abagore baramwenyura

Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, hateranye Inteko rusange idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yemeza ingengo y’imari y’asaga Miliyari 8 Frw izakoresha mu 2023, irimo azongerwa mu duhimbazamusyi duhabwa abasifuzi, mu mupira w’abagore n’ibindi.


Perezida wa FERWAFA, Bwana Nizeyimana Olivier, yavuze ko aya mafaranga angana na miliyari umunani zirenga azashorwa mu bikorwa bitandukanye biteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo no kongera uduhimbazamusyi duhabwa abasifuzi, bikazatuma bakora akazi kabo neza.


Ati:

“Mu ngengo y’imari ivuguruye twazanyemo ibintu bishya, mujya mwumva bavuga ko abasifuzi ntacyo babona bikaba byaba impamvu yatuma bakora amanyanga cyangwa bashukwa nk’uko ahenshi babivuga, bagahora badusaba kureba kuri ako gahimbazamusyi babona, n’abanyamuryango barabitubwira. Abashinzwe abasifuzi nabo ubwabo nibabyumva (ko hari icyiyongeye) hari uzikubita agashyi akagerageza gukora akazi neza kurusha uko yabikoraga.”


Mu 2020, gusifura umukino w’Icyiciro cya Mbere wabereye i Kigali, umusifuzi yahabwaga ibihumbi 17.200 Frw ariko iyo yasifurwaga n’umusifuzi mpuzamahanga, we yahabwaga ibihumbi 23.5 Frw, mu gihe gusifura umukino w’abagore wabereye i Kigali, umusifuzi yahabwaga 9.100 Frw.


Iyo byageraga ku mikino yaberaga mu Ntara, i Musanze, umusifuzi yahabwaga ibihumbi 27,6 Frw; i Rusizi akaba 62.760 Frw, Rubavu akaba 61.700 Frw, Nyagatare akaba 34.960 Frw, naho Huye na Nyamagabe agahabwa 27.740 Frw.
Abakomiseri b’umukino ni bo bafataga menshi kurusha abasanzwe aho nk’urugero rw’uwakoze umukino wabereye i Rusizi yahabwaga 71.760 Frw.


Mu 2021, abasifuzi bavugaga ko nta gaciro bahabwa n’ababayobora, haherewe ku duhimbazamusyi bita intica ntikize bagenerwa mu gihe bagiye gusifura kandi natwo ntibatubonere igihe, aho benshi mu basifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda batungaga urutoki Komisiyo ibashinzwe na FERWAFA, bagaragazaga ko izi nzego zitabaha agaciro bakwiye, bikaba intandaro y’amakosa ya bamwe mu kibuga.


Nyuma y'aho ni bwo FERWAFA yongereye amafaranga bagenerwa akubwa hafi kabiri ugereranyije n’uko byari bisanzwe bikorwa mu myaka yatambutse.


Mu 2022, amafaranga yatangwaga ku basifuzi yanganaga na 181.441.999 Frw, ariko abanyamuryango basanze adahagije basaba ko yongerwaho 250.170.218 Frw, bingana n’inyongera ya 73%; iyi nyongera ikaba yarakuwe mu ya FERWAFA yagenewe 8.140.773.630 Frw nk’ingengo y’imari yayo y’umwaka wa 2023.


Nizeyimana kandi yakomeje avuga ko iyi ngengo y’imari izanibanda mu bindi bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere umupira w’abagore, ndetse no kuwuteza imbere bihereye mu bakiri bato.


Ati:

“Ikindi ni ikijyanye n’umupira w’abari n’abategarugori, urebye mu ngengo y’imari wasanga na wo waritaweho kurenza uko byari bimeze, ndetse n’ibijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru w’abakiri bato, ibyo byose twabyitayeho.”


Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo kongerera ubushobozi amarushanwa FERWAFA itegura, imishahara y’abakozi ba yo, ibikorwa by’ubucuruzi n’ibyo kuzahura Siporo muri rusange ndetse n’ibyo kongerera abasifuzi ubushobozi.


Perezida wa FERWAFA yavuze ko kuba imyanzuro itandukanye yafatiwe mu nteko rusange, bibaha uburenganzira bwo guhita bishyirwa mu bikorwa; bityo iyi ngengo y’imari ivuguruye FERWAFA ingana na miliyari 8,140,773,629Frw izakoreshwa mu 2023, igiye guhita itangira gukoreshwa.

 

FERWAFA yemeje ingengo y’imari ivuguruye, abasifuzi n’abagore baramwenyura
FERWAFA yemeje ingengo y’imari ivuguruye, abasifuzi n’abagore baramwenyura

Comment / Reply From