Dark Mode
  • Thursday, 02 May 2024

Cricket: U Rwanda rwatangiye rutsindwa, abakinnyi bahiga kwihimura

Cricket: U Rwanda rwatangiye rutsindwa, abakinnyi bahiga kwihimura

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 19, yatangiye imikino y’igikombe cy’Isi itsindwa na Pakistani, Kapiteni w’u Rwanda ahiga kwitwara neza mu mikino ikurikira.

Ni igikombe cy’Isi ku bangavu batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket kirimo kubera muri Afurika y’Epfo, mu Mujyi wa Potchefstroom, uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’icyo gihugu, aho bakinira ku kibuga cya Senwes Cricket Stadium guhera ku wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023, ahateraniye ibihugu 16 birimo n’u Rwanda rwakinnye umukino warwo wa mbere kuri iki cyumweru.

U Rwanda ntirwahiriwe n’umunsi wa mbere nyuma yo gutsinda toss maze bagahitamo kubanza ku battinga (Batting) cyangwa gukubita udupira, aho batangiye badakora amanota menshi, dore ko igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rumaze gushyiramo amanota 106 muri overs 20, mu gihe Pakistan yo yari imaze gusohora abakinnyi 8 b’u Rwanda (8 Wickets).

Abangavu b’ikipe ya Pakisitani baje kwegukana umukino ku kinyuranyo cya Wickets 8 kuko u Rwanda rwasohoye abakinnyi 2 ba Pakisitani gusa, ndetse banashyiraho amanota 108 muri overs 17 n’udupira 5.

Nyuma y’uyu mukino, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Ishimwe Gisele yavuze ko bakinnye neza, ariko bakaza gukora agakosa katumye batakaza uyu mukino, anavuga ko bagiye kwitegura neza bakazihimura kuri Zimbabwe.

Ati:

”Umukino wagenze neza n’ubwo tutabashije gutsinda, ariko twakinnye neza hagati yacu nk’abakinnyi, gusa agakosa gato twakoze niko katumye dutsindwa. Umukino ukurikira twiteguye neza cyane, twabonye aho byapfiriye kandi twiteguye kuhakosora. Bitewe kandi n’uko tumaze iminsi tubona ikipe ya Zimbabwe yitwara, amahirwe menshi cyane arahari intsinzi tuzayitwara.”

Biteganijwe ko abangavu b’u Rwanda bazagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 bakina n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe.

Amwe mu yandi mafoto:

Cricket: U Rwanda rwatangiye rutsindwa, abakinnyi bahiga kwihimura
Cricket: U Rwanda rwatangiye rutsindwa, abakinnyi bahiga kwihimura
Cricket: U Rwanda rwatangiye rutsindwa, abakinnyi bahiga kwihimura
Cricket: U Rwanda rwatangiye rutsindwa, abakinnyi bahiga kwihimura
Cricket: U Rwanda rwatangiye rutsindwa, abakinnyi bahiga kwihimura

Comment / Reply From