Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Cpt Byabuze uyobora Intare FC yirenze arahira ko batazakina na Rayon Sports

Cpt Byabuze uyobora Intare FC yirenze arahira ko batazakina na Rayon Sports

Mu gihe umukino wo kwishyura hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Intare FC mu gikombe cy’Amahoro 2023 ukomeje kwigizwayo, Perezida w’Intare FC, Capt Gatibito Byabuze yavuze ko ikipe ayoboye idashobora kuzakina uyu mukino, ahubwo ko biteguye gukina na Police FC muri 1/8 cy’irangiza.


Umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sports n’Intare FC ukomeje kuba agatereranzamba, aho nyuma ya byinshi byakomeje kuvugwa, ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye Intare FC ribamenyesha ko ubusabe bw’iyi kipe bwo gutera mpaga Rayon Sports, bwateshejwe agaciro, bityo umukino wabo wo kwishyura uzaba ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023.


Ibi ariko Ubuyobozi bw’iyi kipe y’Intare FC ntibwabyakiriye, kuko bwahise bwandikira FERWAFA buvuga ko butiteguyegukina uyu mukino, kandi ko abitabiriye inama iwugena ari bo bakwiye kuwukina.


Mu gusoza ibaruwa ndende bandikiye iri shyirahamwe, igashyirwaho umukono na Cpt Gatibito Byabuze, bavuze ko mu gihe batigeze batumirwa mu nama yo gutegura uyu mukino, batazaza kuwukina.


Bati:

 

“Mu gihe tutarasobanukirwa ibyo twagaragaje hejuru, dusanga iby’uwo mukino uteganyijwe mu ibaruwa No 137/FERWAFA/2023 twe bitatureba kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo. Impande zazitabiriye zikaba ari zo zawukina.”


Ibi kandi Cpt Gatibito Byabuze uyobora Intare FC, yaje no kubishimangira ubwo yahamagarwaga mu kiganiro cya siporo ‘Urukiko rw’ubujurire’ kinyura kuri Fine FM, aho yavuze ko umutego batezwe batawugwamo.


Ati:

 

“…..Turi abasportifs, turangwa na fairplay ariko abantu bashaka kudukura mu mukino bamenye ko duhari. Iyo tugiye gukina igikombe cy’amahoro twishyura ibihumbi ijana…ntabwo twishyuye kwitabira ngo ntidukine, ariko rero dukine mu nzira nziza, …erega uyu mupira tuwusaziyemo ntabwo turi abantu bo kuza ngo badutege imitego bikunde. Ku wa Gatanu twari dufite match (umukino) na Gicumbi, tubona email saa yine n’igice z’ijoro; ni ukuvuga turabyuka tujya mu muganda, ku Cyumweru ni akazi, ku wa Mbere ni Rayon Sports. Uwu mutego ntabwo twawugwamo.”


Yakomeje agira ati:

 

"Bari bakwiye gusubiriza igihe amasaha 48 akubahirizwa. Turi abanyamuryango ba FERWAFA kandi turayemera ariko twe nk’Intare, umuryango nyobora iyo hatabayeho kubahiriza itegeko ntabwo twe tubyemera. Kugeza uyu munsi niyo byaba ari itegeko nibashaka bazazane pistol bandase, nzapfira ukuri kwanjye. Njyewe ikipe nzakina nayo ni Police FC muri ¼ kuko iyo twagombaga gukina yivanye mu irushanwa. Mureke kunyobya nitegure Police FC.”


Ibi bije mu gihe nyuma y’umukino ubanza aho Rayon Sports yari yatsindiye Intare i Shyorongi ibitego bibiri kuri kimwe, FERWAFA yamenyesheje Rayon sports ko bitarenze tariki 10 Werurwe izaba yamenyesheje aho izakirira umukino wo kwishyura, ariko nyuma y’aho gato mu kiganiro n’abanyamakuru Rayon ivuga ko yivanye muri iki gikombe kubera imitegurire idahwitse, gusa nyuma y’ibiganiro na FERWAFA yemera kugaruka muri iyi mikino, ndetse Intare FC irabimenyeshwa.

 

Comment / Reply From