Dark Mode
  • Saturday, 04 May 2024

CP John Bosco Kabera ntakiri Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

CP John Bosco Kabera ntakiri Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, Polisi y’u Rwanda yahawe Umuvugizi mushya, asimbura CP John Bosco Kabera wari Umuvugizi wayo.


Nk’uko bigaragara mu itangazo Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda ni Assistant Commissioner of Police (ACP) ACP Boniface Rutikanga.


Iri tangazo rigira riti:

 

“ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w'ishami rishinzwe Itangazamakuru n'Inozabubanyi, akaba n'Umuvugizi mushya wa Polisi y'u Rwanda.”


CP John Bosco Kabera yari mu nshingano z’ubuvugizi anazifatanya no kumenyekanisha ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’Ishami ry’itangazamakuru kuva mu Ukwakira 2018, mu gihe yindi mirimo yakoze, yanayoboye Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali.


Mu cy’imyaka ikabakaba itanu yari amaze muri izi nshingano, CP Kabera azibukirwa kuri byinshi by’ubuvugizi no kumenyekanisha Polisi y’u Rwanda, by’umwihariko gahunda ya ‘Guma mu rugo’, igihe u Rwanda n’Isi muri rusange byari byibasiwe n’icyorezo cya COVID-19.

 

Ni mu gihe mbere yo kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku isi, ndetse n’umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’abibumbye.

CP John Bosco Kabera ntakiri Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
CP John Bosco Kabera ntakiri Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Comment / Reply From