Dark Mode
  • Wednesday, 11 September 2024

Barahira wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yaguye mu Bufaransa

Barahira wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yaguye mu Bufaransa

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024 na Me Richard Gisagara yemeje ko Umunyarwanda Tito Barahira wiyitaga Barahirwa yapfiriye muri gereza mu Bufaransa, aho yari afungiye kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Me Richard Gisagara wari mu bunganiraga abaregera indishyi mu rubanza rwa Barahira na Octavien Ngenzi rwarangiye mu Ukwakira 2019’ yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa X.


Me. Gisagara yagize ati:

"Tito Barahira alias Barahirwa wari warakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa rubanda rwa Paris ku bwo kwica ibihumbi by’Abatutsi muri Kiliziya ya Kabarondo yapfiriye i Paris. Ibitekerezo byanjye biri ku nzirakarengane n’ababo, bamwe muri bo bangiriye icyizere ngo mbunganire.”


Barahira wari ufite imyaka 73 y’amavuko yabaye Burugumesitiri wa Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1986; ubu ni mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.


Yafatiwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa i Toulouse mu 2013, atangira kuburanishwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gicurasi 2016.


Barahira yashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kabarondo, ndetse ko hari ubwo yatangaga amabwiriza yo kwica, ubundi akaba ari we ubwe ubica; akaburana ahakana/atemera ko yabikoze.


Ni mu gihe muri Nyakanga 2016, urukiko rubanza rwamukatiye igifungo cya burundu, gishimangirwa n’izindi nkiko yari yarajuririye, muri Nyakanga 2018 no mu Ukwakira 2019.

 

Comment / Reply From