Dark Mode
  • Wednesday, 11 September 2024

AFSF 2024: Abafatanyabikorwa barenga ibihumbi 5 bagiye guhurira i Kigali

AFSF 2024: Abafatanyabikorwa barenga ibihumbi 5 bagiye guhurira i Kigali

Kuva tariki 02 kugera ku 06 Nzeri 2024, Abakuru b’ibihugu, abahanga udushya, abarimu ba za kaminuza, ibigo by’iterambere, imiryango y’abahinzi n’aborozi ndetse n'abikorera baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, bazaba bateraniye i Kigali mu Rwanda, mu ihuriro ngarukamwaka rya Afurika ryita ku biribwa (Africa Food Systems Forum -AFSF2024).


Ihuriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo bw’iterambere ry’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere’; bikazagaragaza udushya n’ikoranabuhanga, politiki n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa hifashishijwe imikorere myiza, imishinga y’ubucuruzi n’ishoramari mu kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika, birangajwe imbere n’urubyiruko ndetse n'abagore.


Mu nama y’uyu mwaka, Abayobozi bazasuzuma ibyihutirwa kugira ngo intego z’iterambere rirambye (SDGs) zizagerweho mu mwaka wa 2030, ndetse no kubahiriza ibyo Itangazo rya Malabo ryiyemeje mu 2025.


Biteganijwe ko iyi nama izitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aho azaba ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abahoze ari abakuru b’ibihugu, abaminisitiri n'abandi bayobozi muri za guverinoma n'abikorera; ibi bikaba bigaragaza ubushake bwo mu rwego rwo hejuru bwo gukemura ibibazo byugarije gahunda z’iterambere ry’ibiribwa muri Afurika.


Avuga ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, Umuyobozi w'Ihuriro AFS, Amath Pathé Sene yagize ati:

“Guhanga udushya, kwihuta no kwifashisha ibipimo ntabwo ari amagambo gusa, ni inkingi zizubakirwaho ejo hazaza ha gahunda z’ibiribwa muri Afurika. Twiyemeje gukoresha ibyiza bya siyanse, politiki, n'ikoranabuhanga kugira ngo dugere ku iterambere ry’ibiribwa. Inama y’uyu mwaka itanga urubuga rutagereranywa ku bafatanyabikorwa bahurira hamwe, bagasangira ubushishozi no gushyiraho ubufatanye buzaganisha ku bikorwa bifatika. Binyuze mu gushyira hamwe imbaraga, dushobora gukemura ibibazo by’ingutu by’imihindagurikire y’ikirere, kwihaza mu biribwa, ndetse n’ubukungu.”


Yongeyeho ati:

“Intego yacu ni ugushyiraho uburyo ibitekerezo byiganjemo guhanga udushya bitera imbere, kandi biganisha ku bisubizo birambye bigirira akamaro bose, cyane cyane urubyiruko n’abagore.”


Ni mu gihe ubwo yatangizaga iri huriro muri Werurwe, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yasabye ko habaho iterambere ry’ubuhinzi kandi bukaba inkingi ikomeye y’ubukungu.


Yagize ati:

"Kugira ngo urwego rw'ubuhinzi ruhinduke inkingi ikomeye mu iterambere ry'ubukungu, igihugu cyacu cyibanda ku guhanga udushya kandi kigafata ibyemezo bishingiye kuri politiki ishingiye ku bimenyetso. Ni muri urwo rwego, Guverinoma yashyize imbaraga mu uru rwego kugira ngo rurusheho kubyara inyungu no gukurura urubyiruko n'abikorera."


Iyi nama izagaragaramo gahunda zitandukanye harimo inama rusange, kuganira ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, kuganira mu matsinda no kungurana ibitekerezo; mu gihe abafatanyabikorwa bazagaragaza ibyihutirwa byiganjemo udushya mu gukemura ibibazo bigabangamira iterambere rya gahunda y’ibiribwa muri Afurika.


Mu gushyiraho Politiki na Gahunda, ibiganiro bizibanda ku kwerekana iterambere rigana ku guhindura gahunda y'ibiribwa mu gihe cyo kuvugurura politiki y’ibiribwa n'ishoramari mu buhinzi, mu gihe hazanatangwa ibiganiro ku korohereza ishoramari ndetse n’ubukungu, aho ibi biganiro bizagaragaza uburyo bushya bwo gutera inkunga bugamije gufungura ishoramari haba mu nzego za Leta ndetse n’abikorera.


Ni mu gihe kandi hazanabaho gusangira ubumenyi ku bushakashatsi bugezweho, gutanga amakuru n’iterambere ry’ikoranabuhanga muri urwo rwego; aho kandi mu Iterambere ry’ikoranabuhanga hazerekanwa ikoranabuhanga rigezweho hamwe n’ibisubizo bigari bigamije gukemura ibibazo by’ibiribwa ku Isi ndetse no mu karere.

 

Comment / Reply From