Abayobozi b’Akarere ka Gatsibo bafashe imyanzuro 14 igamije gushyashyanira umuturage
Mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa bigamije kuzana iterambere n’imibereho myiza by’abaturage b’Akarere ka Gatsibo, abagize Inama Njyanama y’Akarere, Abafatanyabikorwa, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abayobozi b’amashami ku rwego rw’Akarere bakoze umwiherero w’iminsi 3 mu Karere ka Nyagatare hagamijwe gushyashyanira umuturage.
Uyu mwiherero w’iminsi itatu wabaye kuva tariki 05 kugera tariki 07 Kanama 2022, witabirwa n’abayobozi batandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa bose bagera kuri 64, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti ’’Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu, Duharanire gushyashyanira umuturage’’; ukaba wabimburiwe no gusura bimwe mu bice by'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu biri ku mupaka wa Kagitumba na Gikoba mu Karere ka Nyagatare.
Mu ntego z’uyu mwiherero, harimo kumenya neza amateka yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu n’icyo bivuze ku mikorere ya buri wese mu iterambere ryifuzwa, kongerera ubumenyi inzego no guhanahana amakuru hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire no gutanga serivisi nziza kandi zinogeye umuturage, kwemeranya ku mushinga w’imihigo 2022-2023 no gufata ingamba zo kuyesa mu bufatanye bw’Ameza y’Imihigo, gufata ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage byagaragajwe, gusuzuma no kwemeza ubudasa n’udushya by’Akarere, ndetse no kugaragaza amahirwe aboneka mu mikoranire n’ubufatanye n’izindi nzego.
Muri uyu mwiherero, abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda(RAB), uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative(RCA) n’uhagarariye Ikigo cy’ubutaka, bagaragarije inzego zitandukanye amahirwe ahari kugira ngo umuturage akomeze gutera imbere, mu gihe Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali (RALGA) wari intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n'intumwa ihagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB), nabo batanze ikiganiro ku bitabiriye uyu mwiherero bavuga ku ‘’Kunoza imikorere n’imikoranire y’Inama Njyanama n’izindi nzego zikorera mu Karere’’.
Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo, Amb.Nyirahabimana Solina, yasabye inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Gatsibo kurushaho gukorera hamwe kugira ngo umuturage atere imbere akemurirwa ibibazo afite, na cyane ko ari we izo nzego zose zikorera.
Iyi niyo myanzuro 14 yafatiwe muri uyu mwiherero w’iminsi 3, ikazashyirwa mu bikorwa n’Ubuyobozi bw’Akarere, abagize Inama Njyanama, Abafatanyabikorwa, ndetse n’abakozi b’Akarere:
1. Guhora bavoma mu mateka yo kubohora Igihugu no kubakira ku masomo bakuramo, bibafasha kwitanga, kwiyemeza, kwihangana no kutagamburuzwa n’ibibazo mu byo bakora byose bagamije kugera ku ntego, aho bakoresha ubushobozi buke buhari bakagera kuri byinshi, ndetse no kugira indangagaciro zo kumvira ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa inama bahabwa n’ababakuriye.
2. Kurangwa no guhora bavugurura imikorere bagamije gukora kinyamwuga bishingiye ku guhanga udushya.
3. Kwemeza udushya n’umwihariko w’Akarere, aho hemejwe ibyafatwa nk’udushya bitatu, hanemezwa ko bategurirwa uburyo bwo kubisobanura no kubishyira mu bikorwa, ibi bigakorwa bitarenze ukwezi kwa Kanama 2022.
4. Kwimakaza umuco wo kwigiranaho(kwigira ku bandi), ibyiza bikorerwa ahandi bikiganwa.
5. Kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bagamije kwihaza mu biribwa, no gukangurira abaturage kwitegura neza igihemwe cy’ihinga 2023 A no guhinga ku butaka bwose bushoboka.
6. Gushyiraho ingamba zo gukoresha abakozi ku nzego zose no kubongerera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro bitezweho.
7. Guharanira gukora ibyo bakora byose mu nyungu z’umuturage no kumuzamurira icyizere agirira ubuyobozi.
8. Gushishikariza no gutoza abaturage guhinga no korora kinyamwuga hagamijwe isoko.
9. Guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto hongerwa ubuhumbikiro, kongera umubare w’ibiti ku mashuri, ku bigo by’ubuzima, ku nkengero z’imihanda, ku biro by’ubuyobozi (Akarere, Imirenge, Utugari), ku nsengero no mu ngo z’abaturage; ibi bikajyana no guhugura abatubura imbuto zabyo kugira ngo abaturage babone ibyo biti batera.
10. Kumenyesha no gukangurira abaturage kwitabira serivisi zitangwa n’ibigo bitandukanye nka BDF, RAB, RCA n’ibindi zabafasha guhanga no kwagura imishinga ibateza imbere.
11. Gushishikariza abaturage b’Akarere ka Gatsibo gukorera mu makoperative no gukurikirana imikorere n’imicungire yayo.
12. Gushishikariza no gufasha abaturage gukoresha neza ubutaka bubahiriza ibiteganywa n’igishushanyo mbonera.
13. Kunoza imyandikire y’imihigo, inama yo kumva kimwe imihigo, gukora mu buryo bwihuse ibishobora gukoreka hadategerejwe kubikora ku munota wa nyuma, cyane cyane ku mihigo y’ubukangurambaga no gutanga amasoko hakiri kare; aho biyemeje ko imihigo y’ubukangurambaga izaba yagezweho bitarenze Ukuboza 2022.
14. Biyemeje kandi gukorera hamwe nk’ikipe, baharanira ibyateza Akarere imbere, bashyashyanira umuturage kuko ari we uri ku isonga.
Amwe mu yandi mafoto yaranze uyu mwiherero:
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!